N’ubwo hafashwe ingamba zidasanzwe mu guhashya indwara ya malariya, bagakangurira abaturage kurara mu nzitiramibu, gukuraho ibihuru bibakikije n’ubundi buryo bwose bwakurura imibu, ubu mu Karere ka Nyamagabe imibare igaragazako iyi ndwara yiyongereye.
Zimwe mu ngamba Akarere ka Nyamagabe gafite hari ukurushaho gukangurira abaturage kugira isuku, batema ibihuru ndetse banasiba ibizenga by’amazi usanga bikurura imibu.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Emile Byiringiro yagize ati “igisubizo n’ubundi kiri buve mu isuku nk’uko twabivugaga, iyo urebye ibitera malariya usanga n’ubundi ari ya suku nke, ibihuru, ibiziba, mu bukangurambaga tugiye gukora tugiye gukangurira abaturage kugira isuku”.
Yakomeje avuga ko abaturage bagiye gukangurirwa kongera kurara mu nzitiramibu kuko basanze hari abazikoresha ibindi bintu zitagenewe.
Yagize ati “nibagira isuku bazaba barwanyije malariya, ndetse tunabakangurire kongera kurara mu inziramibu kuko hari abajya bazifata bakazikoresha ibindi, ibyo byose bizadufasha, ariko ubu ngubu iyo umurwayi yarwaye ikiba gisigaye ni ukumuvura, imiti turayifite nibajya muri mutiweli bizaborohera kwivuza”.
Mu kwezi kwa Gicurasi 2014, mu bitaro bya Kaduha biganwa n’abaturage baturutse mu mirenge 9 imwe mu igize Akarere ka Nyamagabe, abafashwe na malariya banganaga na 933 ubu abafashwe na malariya bikubye inshuro hafi 3, barangana na 2616.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|