Bigirimana avuga ko kubera iyo mpamvu, Akarere kagiye gushyirirwaho umwihariko wo gukomeza gutera imiti yica imibu mu mazu, gutanga inzitiramibu ku byiciro byibasirwa n’iyi ndwara ndetse n’ubukangurambaga bwo kuyirinda no kuyivura uhereye ku Mudugudu n’amavuriro y’ibanze yegereye abaturage.
Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 03 Nzeri 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ku rwego rw’Igihugu gahunda yo gutera imiti yica imibu mu mazu, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Karangazi ugaragaramo abarwayi benshi ba Malariya.
Bigirimana, avuga ko umwaka wa 2023, Akarere ka Nyagatare kagize abarwayi ba Malariya 49,000 ku barwayi 600,015 babonetse mu Gihugu cyose bingana na 8%.
Ni mu gihe mu mwaka wa 2016, Nyagatare yari yagize abarwayi 250,000 bigaragaza ko Malariya yagabanutseho 80% kubera gahunda yo gutera umuti wica imibu mu mazu.
Umwaka ushize wa 2023, Akarere ka Nyagatare ku baturage 1000, abarwaye Malariya ni 72 gusa mu gihe mu myaka umunani ishize bari 489 ku 1000.
Avuga ko mu mwaka ushize wa 2023 mu Karere ka Nyagatare abantu 99 aribo barwaye Malariya y’igikatu, babiri bahitanwa nayo.
Bigirimana avuga ko umwaka ushize ku rwego rw’Igihugu, Akarere ka Nyagatare kaje ku mwanya wa gatandatu mu kurwaza Malariya.
Avuga ko ariko hakwiye igenzura ryihariye kugira ngo harebwe impamvu zitera izamuka ry’abarwara Malariya mu Mirenge itandukanye kuko umwaka ushize wa 2023, Malariya yikubye inshuro ebyiri ugereranyije n’umwaka wa 2022.
By’umwihariko ariko ngo umwaka ushize, Umurenge wa Karangazi niwo wagaragayemo abarwayi benshi ba Malariya mu Karere ka Nyagatare bangana na 41% by’abarwayi bose bigaragaza ko Malariya igihari ariko ngo hakaba hari n’ingamba zirambye zo kuyihashya.
Ati “Umurenge wa Karangazi umwaka ushize wagize abarwayi 20,000 ubwo ni 41% by’abarwayi bose mu Karere biwugira uwa mbere mu kurwaza Malariya. Hari ingamba z’ingenzi mu kurandura Malariya mu Karere ka Nyagatare harimo gukomeza gutera imiti, kwita ku byiciro bizahazwa nayo, abana n’abagore batwite, tubaha inzitiramibu no kuyivura ku Mudugudu no mu mavuriro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko kuva uyu mwaka watangira kugera muri Kamena umuntu umwe ariwe umaze kwicwa na Malariya.
Muri rusange kugera muri Kamena 2024 abantu 590 nibo bahawe ibitaro kubera indwara ya Malariya harimo 231 bo mu Murenge wa Karangazi.
Avuga ko kuba Imirenge ya Karangazi, Musheri, Matimba, Rwimiyaga na Rwempasha ariyo iza ku isonga mu kurwaza Malariya n’ubwo abenshi ari abivuje bataha ngo bagiye kwibanda ahantu babonye ikibazo cyane ahegereye ibishanga bihingwamo umuceri n’ahakiri ibihuru.
Yagize ati “Nka Rwempasha ikibazo kiri ku bantu bazindukira mu gishanga baje guhinga umuceri n’abahegereye, na Karangazi ni ahantu hakiri ibihuru n’imigezi aho rero niho tugiye kwibanda haba mu gutera imiti yica imibu ariko n’izindi ngamba zigamije kurwanya Malariya.”
Nyamara n’ubwo Umurenge wa Karangazi uza ku isonga mu kurwaza Malariya, hari bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Rwisirabo bavuga ko bayiheruka mu miryango yabo mu myaka 10 ishize ahanini ngo babikesha gutererwa imiti yica imibu mu mazu, kurara mu nzitiramibu n’izindi ngamba zijyanye no gutema ibihuru bikikije ingo no gusiba ibizenga by’amazi.
Umwe yagize ati “Hano mpabana n’umukobwa wanjye n’abuzukuru babiri ariko ndumva aha haheruka Malariya nko mu myaka 10 sinibuka neza. Yewe no mu baturanyi sindumva uyirwaye cyangwa ngo ayirwaze.”
Umukozi wa RBC uyobora ishami ryo kurwanya Malariya, Dr Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko kuba umwaka ushize mu Karere ka Nyagatare harabaye ubwiyongere bwa Malariya byatewe n’ibyiciro by’abantu batagerwaho serivisi uko bikwiye bitewe n’imiterere y’akazi kabo harimo abambukiranya imipaka n’abarara izamu harimo n’abatuye mu Mirenge yegereye imipaka ariko nabo ngo bakaba bazashakirwa amavuta yisigwa arinda umuntu kurumwa n’imibu.
Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda, Eric William Kneedler, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guhashya indwara ya Malariya aho mu mwaka wa 2019 kugera mu mwaka wa 2022, yagabanutse ku kigero cya 85% n’impfu zayo zigabanuka ku kigero cya 82%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|