Nyagatare: Barakangurirwa kutarembera mu ngo bitwaje ko nta mutuelle bafite
Abaturage b’akarere ka Nyagatare barakangurirwa kugana kwa mugana kabone n’ubwo nta bushobozi baba bafite kuko hari baza kwivuza barembye ndetse rimwe na rimwe hakaba abahitamo kurwarira mu ngo zabo kuko badafite ubwisungane mu kwivuza.
Mukarusine Venantia utuye mu mudugudu wa Mirama ya 2 akagali ka Nyagatare ni umupfakazi ubana n’umwana umwe wiga mu mwaka wa 2 w’amashuli abanza.
Twamusanze aryamye mu nzu ye arwaye ndetse bigaragara ko arembye. Avuga ko yabuze uko yajya kwa muganga kubera ko atarabona ubwisungane mu kwivuza kuko urutonde rw’abatishoboye yashyizweho rwagarutse atakiruriho.

Ngo amaze igihe arwaye ibintu ku mubiri bimeze nk’amahumane ariko ngo ntiyajya kwa muganga kuko uretse kuba adafite ubwisungane mu kwivuza nta n’ubundi bushobozi afite kuko atunzwe no guca incuro.
Doctor Ruhirwa Rudoviko umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare avuga ko bitemewe kurwarira mu ngo kuko bishobora kuviramo umuntu urupfu kandi iyo yivuza bakaramiye ubuzima bwe. Ngo nta muntu ukwiye kurwarira mu rugo kubera ko adafite ubushobozi bwo kwivuza.

Asaba abaturage kujya bihutira kugana kwa muganga igihe barwaye kabone n’ubwo baba badafite ubwisungane mu kwivuza kuko bavurwa bamara gukira bakumvikana uburyo bazajya bishyura ibitaro cyangwa ibigo nderabuzima.
Avuga ko batakwanga kuvura umuntu ngo kuko nta mutuelle afite kuko hari abavurwa batayifite bakazagaruka kwishyura barakize.
Ku batishoboye bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza na Leta basabwa kujya begera ubuyobozi bwite bwa Leta cyangwa ibigo nderabuzima kugira ngo barebe ko bishyuriwe dore ko ngo hari abatabikurikirana nyamara barishyuriwe kera.
Akarere ka Nyagatare ubu kageze ku kigereranyo cya 71% mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|