Nyagatare: Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bafashwe banywera inzoga aho barara
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, abanyeshuri 11 ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) Ishami rya Nyagatare, bafashwe banywera inzoga mu nzu bakodesha ndetse banabyina kandi ari ukurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abafashwe ni abakobwa bane n’abahungu barindwi, bakaba bafatiwe mu mudugudu wa Nyagatare ya kabiri, Akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gashyantare 2021 bazindutse bigishwa ububi bw’ibyo bakoze ndetse banacibwa amande buri wese ya 10,000 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko basa n’aho bari barashinze akabari aho barara, kandi bikaba byari bibangamiye abaturage kuko babasakurizaga.
Uwo muyobozi asaba abanyeshuri kurangwa n’ikinyabupfura no kwita ku cyabazanye, bakaba intangarugero aho kuba ari bo babuza abaturage amahoro.
Agira ati "Abanyeshuri barajijutse, nibo ba mbere bakwiye gufasha rubanda kubahiriza amabwiriza aho kubuza abaturage amahoro. Bazanywe no kwiga si ugusinda, igihugu kibatezeho byinshi."

Murekatete avuga ko bagiye kugirana ibiganiro n’abacumbikira abanyeshuri kugira ngo abakora amakosa yo kubuza abaturage umudendezo bakurwe muri ayo mazu.
Ati "Turaza kuganira n’ababacumbikira kugira ngo bajye babakurikirana bareke kubuza abaturage gusinzira. Abazajya babikora birukanwe mu mazu buhoro buhoro bazabicikaho".
Ikindi ni uko Kaminuza nayo yasabwe gukurikirana abanyeshuri kugira ngo imenye ibyo babamo, abagaragaraho imyitwarire ibangamira rubanda bafatirwe ibihano.
Uretse kuba abo banyeshuri bafashwe banywa inzoga basinze, bari banarengeje amasaha yagenwe yo kuba buri wese ari mu rugo rwe, hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
None se niba bazinywereye aho baba ni ikibazo? Si kimwe n’uko basangira ubushera cyangwa agakoma?
Ngo baranabyina. Na ka siporo kaba gakenewe pe!
Ikibi ni uko bari kuba baturutse mu mihana itandukanye, ariko niba babana wasanga banararana. Gusangira nta kosa nabonamo ngewe. Keretse banyweye nyinshi bagakabya. Badakabya se!
Ariko harikibazo nakibariza RNP utubari ko dufunze, inzoga zikaba zitemerewe gucuruzwa no kunyobwa muri za alimentations kuki
Dépôt z’inzoga zifunguye ?? Kandi ntizigeze zifungwa!
Ikindi ese abo banyeshuri ko numva ngo bafatiwe aho baba hari undi wo hanze bari batumiye??
Ibi njyewe mbifata nko gukabya inzoga niba kuzicuruza byemewe uzansanga nyisangira na famille yanjye murugo iwanjye ntamuntu wo hanze twatumiye ibibazo bibe biravutse😂😂😂
Mbegaaaaaaaa aho bano bana bari bari niho murugo iwabo cyereka niba covid 19 ijyenda mu nzoga
Ariko ndabona ku ifoto hariho uducupa tutanabakwira
Menya hajemo no gushyushya inkuru. Shame on.....
Njye nagira inama umuntu wakoze iyi nkuru ubutaha ujye utohoza bihagije kuko ibi wanditse n’ukuri kwawe cg se uruhande rumwe.
N.B:ahubwo muza natubarize police n’iba nyuma ya 6h00’ nta wemere kujya mu gikoni cg se no muri toilet itari munzu?
Kandi nubwo wanditse iyi nkuru urebe Ayo macupa araho niba nibura ari na cyimwe cya kabiri cya Bantu bafashwe.
Murakoze ko mugiye kujya muduha amakuru muzi neza.
Un traitement abusif.
Ibi bintu byongerwemo ubushishozi
Ngewerwose ndashimira ubuyobozi bwakarere kanyagatare bwabashije kwigisha abobanyeshuri barenze kumabwiriza ahubwonkaba nenga abobanyeshuri bakoze amakosa amezegutyo babuza abantu gusinzira kubera urusaku rwinshi Kandi ariborwandarwejo dutezeho umusaruro murakozecyane
Ababanyeshuri barakoze
Amakosa guhanywa ningombwa ariko nibyiza
Kuba barigishijwe bakibutswa amabwiriza yo kwirinda ikicyogerezo
Murakoze
abarangije umwaka bafashwe batahe basange ababyeyi .kuko abenshi ntacyo bari gukora
ko bari aho bakodesha ikibazo ni ikihe? kwishima birabujijwe tubimenye?
Muvandi,buri kinti kiba gifite igihe cyacyo. Kandi ibyishimo by’umuntu ntabwo bigomba kubangamira abandi.ibihe turimo rero ntabwo ari ibyo kwishima muri buriya buryo.ikindi kdi nk’abanyeshuri,bagomba kurangwa n’indangagaciro z’ubupfura no kwiyubaha kuko igihugu kibatezeho byinshi