Nyabihu: Uburaya ni kimwe mu byongera ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA

Abakora umwuga w’uburaya mu karere ka Nyabihu barashishikarizwa kwibumbira mu makoperative bagafashwa mu bujyanama no mu bindi byabafasha kwiteza imbere bakora imirimo itari ukwicuruza bityo bakizera ejo hazaza heza n’ubuzima bwiza.

Umuhuzabikorwa wa Komite y’akarere ishinzwe kurwanya SIDA, Nzitonda Sostene, avuga ko no mu byaro uburaya bukorwa cyane kandi bikaba biteye n’ikibazo gikomeye mu kongera ubwandu bushya.

Impamvu atanga ngo ni uko mu byaro usanga benshi mu bakora uyu mwuga babiterwa n’imibereho mibi. Bigatuma ubukora yaba afite ubwandu bwa virusi itera SIDA cyangwa atabufite, abikora kuko aba akeneye amafaranga, ugasanga benshi bashyize imbere amafaranga kurusha ubuzima.

Ikindi kandi nk’uko bamwe mu babukora bagiye bamutangariza, bavuga ko hari n’abakiliya baza bakeneye umuntu bakorana imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo gakoreshejwe. Icyo gihe muri abo bombi hagize urimo wanduye n’undi akaba yahita yandura.

Umuhuzabikorwa wa Komite y'akarere ishinzwe kurwanya SIDA, Nzitonda Sostene.
Umuhuzabikorwa wa Komite y’akarere ishinzwe kurwanya SIDA, Nzitonda Sostene.

Mu babikora kandi hari ababa bazi ko banduye ku buryo kwanduza abandi bumva nta kibazo kirimo mu myumvire yabo. Ugasanga kandi hari n’ababivanga no kunywa ibiyobyabwenge ku buryo yaba ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi nta na kimwe aba yitayeho.

Ikindi kandi usanga mu bice by’igiturage benshi badaha agaciro ibifasha mu kwirinda nk’agakingirizo ku buryo hari n’abatita ku kugakoresha ndetse n’abagakoresheje ntibite ku ikoreshwa ryako, ibyo byose bikaba byateza ibibazo.

Nzitonda akomeza avuga ko bagerageza kuganira n’abakora uwo mwuga bakabumvisha ko hari uburyo babaho kandi bakagira ubuzima bwiza, bakibumbira mu makoperative akora ibindi bikorwa biteza imbere, aho kwicuruza.

Kugeza ubu ubukangurambaga burakomeje kandi ngo hari bamwe na bamwe bagenda bava mu kwicuruza, hakaba hari n’abubaka ingo zigakomera bakanibumbira mu makoperative abateza imbere.

Mu karere ka Nyabihu, abagera ku 2000 babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA. Abakora umwuga w’uburaya bazwi bamaze kugera kuri 200 gusa hari impungenge ko uyu mubare ushobora kuba unarenze kuko hari abatimenyekanisha.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka