Abana bahawe urukingo rwitwa “Antirutavirus” rwavuye kuri virusi yitwari Rutavirus, ikunze kwibasira abana bari muri icyo kigero mu Rwanda ibatera indwara y’impiswi, nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.
Ababyeyi bafite abana barebwa n’iyo gahunda y’ikingira bakangurirwa kutirara, bakihutira gukingiza abana babo mu rwego rwo kubarinda iyo ndwara.
Ikindi kandi mu miryango yo mu Rwanda basabwa gukomeza kwita ku isuku mu ngo, isuku ku ntoki, isuku ku mubiri, ababyeyi barushaho gukaraba intoki no kwisukura mbere yo konsa.
Bibutswa kandi ko bagomba kwita ku bindi bya ngomba bituma mu ngo haba harimo isuku, kuko urwo rukingo rwunganira izindi ngamba ababyeyi basanzwe bazi zo kurwanya impiswi mu bana.
Umwana ahabwa uru rukingo ryari?
Uru rukingo ruje muri gahunda isanzwe y’ikingira ya buri munsi ibera mu bigo nderabuzima. Umwana akazajya aruhabwa inshuro eshatu kugira ngo abe abonye ubudahangarwa bwo kurwanya iyi ndwara y’impiswi.
Rukazajya ruhabwa uwujuje ukwezi n’igice, akongera kuruhabwa yujuje amezi abiri n’igice kugeza ku mezi atatu n’igice.
Ababyeyi basabwa kwitabira iyi gahunda izajya ibera hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kurinda abana babo no gutuma bagira ubuzima buzira umuze.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iki gikorwa ku rwego rw’Igihugu cyatangirijwe mu karere ka Musanze ntabwo ari muri Nyabihu! ikindi umuntu yakosora n’uko uru rukingo rwitwa ROTATEQ, rukaba rukingira indwara z’impiswi ziterwa na Rotavirus!