Nta ndwara ya COVID-19 iri mu baturage - Minisitiri Ngamije

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel aremeza ko ubushakashatsi buherutse gukorwa mu gihugu hose hagamijwe kureba niba mu baturage hari indwara ya COVD-19, ngo bwasanzwe nta bwandu bushya buri mu baturage.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Daniel Ngamije
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije

Ni mu kiganiro cyahise kuri Televisiyo Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 01 Gicurasi 2020, mu rwego rwo gutanga ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’ibyemezo by’Inama ya Guverinoma yateranye ku itariki 30 Mata 2020, ahagaragajwe amabwiriza mashya Abanyarwanda bagiye kugenderaho kuva ku itariki 04 Gicurasi 2020.

Minisitiri Ngamije ubwo yagaragazaga ko nta bwandu bushya buri mu ntara hirya no hino mu gihugu, yagarutse kuri ubwo bushakashatsi buherutse gukorwa mu gihugu hose, ahafashwe ibipimo ku bantu 4573 muri serivisi zinyuranye.

Mu bafashwe ibipimo harimo abarwayi bari baje kwivuza bagiye bagaragazaga ibimenyetso by’ibicurane n’ibindi bimenyetso biranga uwanduye Coronavirus, bo mu mavuriro 30% mu gihugu hose.

Nk’uko Minisitiri w’Ubuzima akomeza abivuga, abandi bakoreweho ubwo bushakashatsi ni abantu bagumye mu kazi mu mujyi wa Kigali mu gihe ibintu byose byari bifunze. Muri abo harimo abakora mu ma banki, mu masoko, mu bitaro n’ahandi hatandukanye hahurira abantu benshi.

Igishimishije ni uko mu bipimo by’abo bantu 4573 bari muri iyo mirimo n’abarwayi muri ayo mavuriro, basanzwe nta n’umwe urwaye nk’uko Minisitiri Ngamije Daniel abivuga.

Ati “Nyuma yo kubasuzuma, twasanze muri abo bantu bose 4573 nta muntu n’umwe urwaye, ari cyo gipimo kitugaragarira ko nta ndwara ya COVID-19 iri mu baturage kugeza ubu.

Ni na wo musaruro w’icyemezo cyafashwe, kugira ngo nyuma y’icyumweru kimwe umurwayi wa mbere abonetse, habe harabayeho gufunga ingendo n’indi mirimo yose n’izindi ngamba twafashe zo kwirinda abantu ku giti cyabo no mu buryo bwa rusange. Ni wo musaruro w’uko icyo cyemezo cyafatiwe ku gihe”.

Minisitiri Dr. Ngamije kandi yavuze ko kuba mu giturage nta muntu basanganye uburwayi bwa COVID-19, ari na ryo shingiro ryo gukomora imirimo itandukanye mu byemezo byafashwe n’inama ya Guverinema.

Agira ati “Iyo icyorezo kimaze gukwirakwira mu baturage, ntushobora gusuzuma abantu 4573 ngo ubure uwanduye, ahandi usanga abenshi mu bo basuzuma baranduye. Twe twagize amahirwe dusanga nta n’umwe wanduye, akaba ari ryo shingiro ryo gufata icyemezo cyo gukomora imirimo itandukanye nk’uko mwabyumvise mu itangazo ryashyizweho na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe”.

Ku mpungenge igihugu cyahura na zo z’ibikoresho bike byakwifashishwa muri gahunda ya Leta yo gupima abantu banyuranye mu gihugu, Minisitiri Ngamije yavuze ko hatazapimwa abantu bose mu gihugu uko ari miliyoni zisaga 12.

Avuga ko ubushobozi buhagije bwo kuzapima abazaba bagaragayeho ibimenyetso ndetse n’abakekwaho ko bahuye n’abanduye.

Avuga kandi ko kuba abo bakekwaho kuba barahuye n’abanduye batanyanyagiye hirya no hino mu gihugu, aho bari gugurikiranirwa hamwe, bikaba bitanga icyizere ko icyo cyorezo kitari mu baturage.

Minisitiri Ngamije yavuze ko kumenya abagiye bahura n’abo barwaye biri ku kigero cya 95%, aho hari uburyo bunyuranye bwo kumenya amakuru kuri bo.

Ati “Icya mbere ni uguhura na we no kumuganiriza, akatubwira abantu bose yahuye na bo n’aho yanyuze, n’abo ashobora kuba yibuka ariko dufatanya n’izindi nzego ku buryo dushobora kumenya amakuru, abo bavugana aho yagiye wenda atibuka.

Hari n’igihe byabaye ngombwa ko mu bantu bari bagaragayeho ubwo burwayi, mu tubyiniro tumwe na tumwe twafashe amashusho ya za camera kugira ngo tumenye ngo ni bande baciye aho hantu”.

Minisitiri Ngamije yavuze ko kuba habayeho gukomora ku mirimo imwe n’imwe bidakwiye gutera abaturage kwirara bakaba barenga ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Asaba abaturage gukomeza kwirinda ingendo zitari ngombwa, bihatira gukaraba intoki nk’uko bari bamaze kubigira umuco, anabasaba gukomeza izo ngamba nta n’imwe birengagije kugira ngo icyo cyorezo kitabaca mu rihumye, kikaba cyakwirakwira mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka