Nta mpungenge z’uko Malaria ishobora kwiyongera mu Rwanda – RBC

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), kiratangaza ko nta mpungenge z’uko indwara ya Malaria ishobora kwiyongera n’ubwo ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bafite inzitiramibu wagabanutse.

Abaturage bakangurirwa gukomeza kuryama mu nzitiramibu
Abaturage bakangurirwa gukomeza kuryama mu nzitiramibu

Ubushakashatsi bwa gatandatu ku buzima n’imibereho bwashyizwe ahagaragara mu mpera z’umwaka ushize, bwerekanye ko ingo zifite inzitiramibu ziteye umuti zagabanutse zikava kuri 84% mu mwaka wa 2014-2015 zikagera kuri 66% mu mwaka wa 2019-2020, aribyo bishobora gufatwa nk’intandaro yo kwiyongera kw’indwara ya Malaria mu baturage.

Impamvu RBC yemeza ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira z’uko indwara ya malaria ishobora kwiyongera, ngo ni uko ubushakashatsi bwakozwe abaturage batarahabwa inzitiramibu, gusa ariko ngo bwagiye gushyirwa ahagaragara inzitiramibu zaramaze gutangwa.

Aganira n’ibitangamakuru bya Flash, Dr. Aimable Mbituyumuremyi uyobora ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, yavuze ko ibyagaragajwe n’ubwo bushakashatsi bidakwiye gutera impungenge, kuko byasohotse mbere y’uko inzitiramubu zikwirakwizwa muri rubanda.

Ati “Impamvu ni uko ubushakashatsi bukorwa inzitiramubu zari zitaratangwa mu gihugu hose, ubwo buherutse bwagaragaje ko icyo kigereranyo cyamanutse. Nyuma rero y’uko bukorwa nibwo hatanzwe inzitiramibu, mu mwaka wa 2020 zaratanzwe ku buryo twizera ko umubare w’abaziryamamo uri hejuru”.

Dr. Mbituyumuremyi asaba abaturage kujya bigomwa bakazigurira mu gihe izo bafite ziramutse zishaje batarinze gutegereza igihe bazahabwa izindi.

Ati “Abandi rero bagombye kwigurira ariko n’uwo uyihabwa ku buntu, iyo agize ibyago ikangirika aho kugira ngo arindire indi myaka ibiri cyangwa itatu yo guhabwa indi, yayishakira kuko ziboneka ku giciro kidahenze cyane, cyangwa se akaba yayisana kuko hari igihe usanga yangiritse ahantu hatoya”.

Kugeza ubu abaturage bari mu byiciro bitatu by’ubudehe ni bo bahabwa inzitiramibu ku buntu, hakiyongeraho abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka itanu, muri aba bazibonera ubuntu hakaba harimo abavuga ko kubona izisimbura izishaje bibagora, kuko igiciro cyo kuzigurira kiri hejuru.

Gusa ariko hari n’abandi batarara mu nzitiramubu ziteye umuti atari uko bazibuze, ahubwo ari ibishobora gufatwa nko kutabyitaho, bakiyongeraho ingo nshya zivuka nyuma y’uko iz’ubuntu zitanzwe.

Ubushakashatsi bwa gatandatu ku buzima n’imibereho bwagaragaje ko 34% by’ingo mu Rwanda zidatunze inzitiramibu, ariko kandi ngo n’ingo nyinshi zizifite ziri mu Mijyi kuko zihariye 76%, mu gihe ingo zo mu cyaro zifite inzitiramibu ziteye umuti ari 64% by’umubare w’abazifite wagaragajwe n’ubushakashatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka