Nitudahindura imyitwarire turagana mu yindi Guma mu Rugo – Minisitiri Ngamije

Ministiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yaburiye Abaturarwanda ko barimo kugana kuri “Guma mu Rugo” ya kabiri mu gihe baba badahinduye imyitwarire.

Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w'Ubuzima
Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima

Mu kiganiro Dr Ngamije yahaye RBA ari kumwe n’abandi Baminisitiri hamwe n’Umuvugizi wa Polisi kuri uyu wa kabiri, yavuze ko habayeho kudohoka kw’abantu n’inzego bigatuma imibare y’abandura n’abahitanwa na Covid-19 yiyongera.

Dr Ngamije yagize ati “Twe gutegereza ko tujya muri Guma mu rugo nk’uko twayigiyemo mu kwezi kwa Kane n’ukwa Gatanu mu mwaka ushize, kandi nitudahindura imyitwarire ni ho tugana”.

Yasabye abantu kumenya ko ibihe byahindutse bagafata ingamba zikomeye zo gukomeza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane cyane gukaraba intoki bakoresheje amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe.

Ministiri w’Ubuzima yavuze ko habayeho kudohoka kw’abantu n’inzego nk’uko byagenze mu mpera z’umwaka ushize wa 2020, bigatuma habaho ubwiyongere bw’abantu muri Mutarama na Gashyantare muri uyu mwaka.
Yavuze ko abantu badohotse ku mabwiriza igihe babonaga inkingo zije bagatangira kujya mu tubari, bagakora ubusabane mu bukwe n’ahandi hahurira abantu benshi kandi nta kwirinda guhari.

Minisitiri Dr Ngamije avuga ko mu gihe inkingo zizaba zije ku bwinshi ari ho hazava igisubizo, ariko kugeza ubu ngo nta na 10% by’abagomba gukingirwa barazibona.

Yavuze ko mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rubavu ari ho abantu bibasiwe cyane, imibare ikaba irimo kuzamuka mu buryo budasubira inyuma, ariko ahandi ngo byagiye bihindagurika.

Dr Ngamije avuga ko abantu bose bafite uruhare rwo kugabanya imibare y’abandura Covid-19 ikava kuri 622 (yagaragaye kuri uyu wa mbere) ikongera gusubira ku bantu bari hagati ya 15 na 30 bandura ku munsi.

Avuga ko umubyeyi n’abana, umukoresha n’abakozi be, umuyobozi n’abo ayobora bose bafite uruhare mu gutuma amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa mu gihe Leta itegereje ko inkingo ziza zikagera ku baturage ari nyinshi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi na we avuga ko abaturage n’ubuyobozi bw’ibanze bagomba kwita ku barwayi ba Covid-19 bari mu ngo kugira ngo batajya kwanduza abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nitwige guhangana nikibazo tutabyegeka kubaturage ( ibibi byose) ngo twariraye...duhanganye na virus iyo iba ari iyo kuraswa iba yararashwe nintwaro ziri mu isi! Ariko ni akantu gato cyaneeeee !ibi babyita ibibazo rusange ikibazo nuko pouvoir public burigihe ishaka urwitwazo... ntiwakora kuburyo virus ida circulant musenge cyane abahitanwa nayo babe bacye ingamba zikomeze ibindi nikibazo kigihe...

Luc yanditse ku itariki ya: 23-06-2021  →  Musubize

wagirango ukuramo ibyishimo sh nzaba ndora

nzabandora yanditse ku itariki ya: 23-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka