Niba urwaye ibishishi ihutire kubyivuza aho kubikanda

Ibishishi ni indwara irangwa n’ibiheri bizamuka mu twenge tw’uruhu bifata mu maso, ku ntugu, mu mugongo ndetse no mu gituza, ikaba ikunze kwibasira ingimbi n’abangavu.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hagati ya 80% na 90% by’abari muri iki kigero bafatwa n’ibishishi ariko abahungu bakaba ari bo bibasirwa na byo kurusha abakobwa. Impamvu zibitera ziratandukanye ndetse no kubivura biterwa n’izo mpamvu ziba zabiteye.

Mu kiganiro KT Radio yagiranye na muganga w’indwara z’uruhu Dr Gahongayire Francoise ukorera mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal, yasobanuye ko ibishishi ari indwara yibasira abantu benshi kurusha izindi ndwara z’uruhu kuko mu babagana abenshi ari abo basanga bayirwaye.

Mu gusobanura impamvu zitera ibishishi, Dr Gahongayire avuga ko ari nyinshi, ariko iz’ingenzi zikaba ari imisemburo y’umubiri, imiti ivura indwara zimwe na zimwe n’amavuta akesha uruhu kuko aba arimo imiti itakagombye gukoreshwa.

Usibye izi mpamvu Dr Gahongayire avuga, hari izindi mpamvu zishobora kuba intandaro yo kurwara ibishishi nk’uko urubuga rwa internet www.passeportsante.net rubivuga. Zimwe muri zo harimo: ihindagurika ry’imisemburo ku bagore n’abakobwa bari hafi kujya mu mihango, abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro burimo imisemburo cyangwa se abari basanzwe babukoresha bakabuhagarika, gutwita ndetse no gucura.

Ushobora kuba urwaye ibishishi ukaba wibaza niba bivurwa bigakira. Dr Gahongayire avuga ko bivurwa bigakira ariko kandi na none bikaba bifata igihe, kubera ko imiti batanga iba igomba koza neza aho igishishi cyabaye. Ikindi ngo kubivura bisaba kubanza kumenya neza impamvu yabiteye.

Hari abantu bakoresha imiti y’umwimerere mu kwivura ibishishi, ariko Dr Gahongayire Francoise asobanura ko ifasha ariko na none ikaba yatera izindi ngaruka bitewe n’uko nta gipimo cyangwa se ingano (dosage) ikwiriye ijyanye n’uburwayi iba izwi.

Dr Gahongayire avuga ko ibishishi iyo bitavuwe neza bisiga ingaruka zirimo kugira inkovu. Agira ati: “Inkovu zo mu maso ntabwo ari nziza kuzireba, kandi birahari cyane pe! Ugasanga umuntu ntiyavuwe neza, yakoresheje imiti nabi se, cyangwa ntiyagiye no kwa muganga, bityo aho ibishishi byafashe haracyagaragara, hari inkovu nyinshi, hatobaguye, mbega ukabona adasa neza.”

Urubuga rwa internet www.passeportsante.net na rwo rukomeza ruvuga ko atari byiza kumena cyangwa se gukanda ibyo biheri kuko bisiga inkovu zisa nabi bikaba byatera ipfunwe umuntu bikagira ingaruka no ku mibanire ye n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Murakoze mwamfasha kuzabona umu derbatologe

Hanyurwimfura yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize

Murakoze mwamfasha kuzabona umu derbatologe

Hanyurwimfura yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize

Nonese umuti wibiheri cyangwa ibishishi nuwuhe ko umuntu ubifite kwabayumva abangamiwe

valens yanditse ku itariki ya: 28-07-2019  →  Musubize

Uyu muganga avuga nabi mana yanjye naramubabariye ariko nasanze nawe ashobora kuba afite akabazo mu mutwe niba ari na muganga

Habari yanditse ku itariki ya: 27-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka