Ni iki wakora mu gihe ufite ikibazo cyo kwituma impatwe?
Bavuga ko umuntu afite ikibazo cyo kwituma impatwe, mu gihe kwituma bimugora, umwanda munini ukaza ukomeye ku buryo ugorana gusohoka, ndetse umuntu akajya ku usarane gake, bikaba uburwayi mu gihe ajyayo inshuro ziri munsi y’eshatu mu cyumweru. Akenshi kwituma impatwe ni ibintu bishobora kubaho rimwe na rimwe bigashira umuntu atarinze no kujya kwa muganga, ariko iyo iki kibazo kimaze igihe kirenze amezi 6 iba yabaye indwara ya karanda.
Mu gihe kwituma impatwe biza bigahita, akenshi biba byatewe n’imyitwarire mu mirire (urugero nko kutanywa bihagije cyane cyane amazi, mu yandi magambo kuba umubiri ufite umwumwa), kuguma ahantu hamwe, n’ibindi.
Hari ibimenye bigaragaza ko umuntu yagize ikibazo cy’ipatwe: Kwituma umusarane ukomeye, muke ukaragashuye, kwituma ukumva umwanda ntushizeyo usa nucikirijemo, gusuragura kenshi kandi binuka, kubabara mu nda, kumva uguwe nabi muri rusange ndetse no kubura ubushake bwo kurya.
Abantu bibasirwa cyane no kwituma impatwe
Urubuga rwandika ku buzima doctissimo.fr, ruvuga ko Abagore batwite bakunze kwibasirwa n’iki kibazo kubera imisemburo iba yahindaguritse bigatuma amara adakora, nyababyeyi iba yaremereye igatsikamira urura runini bigatuma umwanda utihuta mu nzira yawo.
Abandi bavugwaho kwibasirwa n’iki kibazo ni abantu bageze mu zabukuru, kubera kudakresha umubiri cyane ndetse rimwe na rimwe bikanaterwa n’imiti baba bafata kubera kurwaragurika byo muri icyo kigero baba bagezemo.
Ni iki wakora mu gihe ufite ikibazo cyo kwituma impatwe?
Iyo kwituma impatwe biri ku rwego rworoheje, ivurwa hakemurwa ikibazo cyayiteye. Niba yatewe n’imyitwarire mibi mu mirire no kudakora imyitozo ngorora ngingo, ibyo nibyo bikorwa mu rwego rwo kwivura.
Ku bijyanye n’imirire, ni byiza kurya amafunguro yiganjemo fibre nk’imboga n’imbuto, mu binyampeke byuzuye (bitatunganyirijwee mu nganda).
Ikindi ni ukunywa bihagije, gukora imyitozo ngororangingo.
Amafunguro yo kwirindwa mu gihe ufite ikibazo cyo kwituma impatwe:
– Ibinyampeke byatunganyirijwe mu nganda (nk’umugati ukoze mu ifarini itunganyije izwi nk’ifarini y’umweru, aha wasimbuzwa ukoze mu ngano yuzuye, uzwi nka pain complet).
– Inyama zaba izitukura cyangwa iz’umweru kuko zikennye kuri fibre ntabwo zafasha umuntu ufite ikibazo cyo kwituma impatwe. By’umwihariko, inyama zitukura rwose mu gihe ufite iki kibazo ukwiye kuzirinda kuko zitinza inzira y’igogora n’umwanda munini kugera mu rura runini.
– Ibindi byo kwirinda n’ibiribwa bikungahaye ku mavuta, umunyu mwinshi (byaba byiza usimbujwe ibirungo by’umwimerere), kugabanya ibisindisha n’itabi
Muri rusange, hari imyitwarire ikwiye kwitabwaho:
– Ukwiye kurya ibirimo fibre byibuze garama 30 ku munsi (Kurya imboga n’imbuto bihagije, ndetse na byabinyampeke byuzuye), kunywa amazi n’imitobe y’imbuto itongewemo isukari (ibirahure hagati ya 8-10 ku munsi), Kwimenyereza kujya ku musarani ku isaha idahinduka cyane cyane mu gitondo kandi ukiha umwanya uhagije, gukora imyitozo ngororamubiri, byibuze iminota 150 mu cyumweru (ushobora kwiruka, kugenda n’amaguru, gutwara igare no koga).
Icyitonderwa: Iyo kwituma impatwe byabaye indwara cyangwa se karande, ibi byose bikorwa ntibitange umusaruro, ni byiza kujya kwa muganga, ugasuzumwa, ugahabwa imiti yabigenewe
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuki umuntu adashaka kuja mubwiherero
Kuki umuntu adashaka kuja mubwiherero
Kuki umuntu adashaka kuja mubwiherero
Kuki umuntu adashaka kuja mubwiherero
Kuki umuntu adashaka kuja mubwiherero
Amahoro
Mubyukuri bitangira ari impatwe(constipation) nkuko twabibonye harurugu ariko usanga iyo ubu burwayi ubutindanye birangira buvuyemo hymoroide(karizo) iki gihe amara aba yaramaze kwangirika kuburyo bigera naho anus yifunga .
ukibona ubu burwayi /ihutitire kwivuza kuko birangama kandi bishobora no kuvamo indwara zidakira nka za cancer, colitis, .......
Duhamagare tugufashe +250786430008