Ngororero: Urugaga rw’ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA mu nzira yo kwikemurira ibibazo

Abanyamuryango bibumbiye mu rugaga rw’ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA bo mu karere ka Ngororero baratangaza ko bahagurukiye gushaka umuti w’ibibazo bahura nabyo aho gutekereza impano n’inkunga biturutse ahandi.

Habumugisha Theoneste, umuhuzabikorwa w’urugaga rw’ababana na Virusi itera SIDA mukarere ka Ngororero avuga ko batangiye gahunda yo kwihangira imirimo ibyara inyungu babikoreye hamwe, kugira ngo bafatanye gukemura ibibazo bya bamwe mu banyamuryango babo.

Uyu muhuzabikorwa avuga ko agaya abantu bamwe biyandarika cyangwa bakirirwa basabiriza bitwaje ko babana n’ubwandu kandi bashoboye kwiteza imbere bo ubwabo. Bityo, ngo bakaba bagiye guhanga imirimo itanga inyungu n’akazi ku banyamuryango babo.

Habumugisha kandi avuga ko nyuma y’iminsi mikeya batoye komite zihagarariye abagore ndetse n’urubyiruko mu rugaga, hari bimwe mu bibazo by’abanyamuryango babashije kumenya ubu bakaba barimo kubishakira umuti.

Uretse abantu bagera ku 2750 bibumbiye mu rugaga rw’ababana n’ubwandu mu karere ka Ngororero, Habumugisha arasaba n’abandi baba bazi ko babana n’ubwandu kutiheza kuko bifasha ubuzima ahubwo bakabagana kuko ntawe baheza.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BAKOMEREZE AHO BAHARANIRE KWITEZA IMBERE ARIKO BIBUKE GUHAGARIKA UBWANDU BUSHA UBUZIMA BUKOMEZE

J PETER yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Turashimira abo babana n’agakoko muri ngororero tubashishikariza kwerekera abandi.

munejean yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka