Nk’uko imibare yatangajwe n’urwego rw’ubuzima muri aka karere ibigaragaza, haracyari abana bagwingira kubera imirire mibi, muri aba 572, 60 bafite imirire mibi ikabije.
Mukagasana Odette, ushinzwe imirire mu kigo nderabuzima cya Rususa, avuga ko ku kigo cyabo imirire mibi yagabanutse ariko ababyeyi bagenda biguruntege mu kurandura izi ndwara.
Yagize ati « Nka hano mfite abana 35 barwaye harimo 5 bafite imirire mibi ikabije.
Amata turayabaha buri munsi kandi tukanigisha ababyeyi uko bategurira abana amafunguro. ariko bamwe baragenda ntibabikore uko bikwiye ».
Ibi anabihurizaho na Yankurije Petronille, umujyanama w’ubuzima uvuga ko bisaba guhoza ijisho mu ngo zirwaza izo ndwara, kuko akenshi ababyeyi batabifata nk’ibyabo.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage Kuradusenge Janvier avuga ko bageze kure mu kurwanya imirire mibi ugereranyije no mu myaka ishize, ariko abaturage bamwe batabyitaho bakaba inzitizi.
Ati « Ubundi tubigeze kure kuko mu myaka 3 ishize twari ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kurwaza bwaki.
Ubu ikibazo dusigaranye ni ikirebana n’imyumvire y’ababyeyi bacyumva ko abaganga n’abajyanama b’ubuzima aribo bonyine bazahangana n’iki kibazo ».
Kuradusenge akomeza avuga ko hashyizweho gahunda y’igikoni cy’umudugudu ariko bamwe ntibabikurikiza mungo zabo
Ati « Amata aratangwa haba ku mashuri no ku bana bagaragaza imirire mibi.
Ndetse girinka yabagejejweho banigishwa guhinga imboga, ariko mbabazwa no kubona hari benshi bafata amata n’undi musaruro byakabafashije guhangana na bwaki bakabyijyanira mu masoko bikaribwa n’abasanzwe bifashije ».
Imibare iherutse kugaragazwa n’umushinga SUN wita ku mirire, igaragaza ko mu karere ka Ngororero kugwingira bikiri ku gipimo cya 39% .
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|