Ngororero: 30% by’indwara bavura ni izituruka ku mwanda

Mu Karere ka Ngororero ikibazo cy’umwanda gikomeje kuba ingorabahizi, na bamwe mu bayobozi bavuga ko abaturage bakigorana batumva inama bagairwa.

36% ntibarabona amazi meza
36% ntibarabona amazi meza

Imibare itangwa n’ibitaro bya Muhororo igaragaza ko indwara ziterwa n’umwanda bahura nazo zihariye 30% by’indwara zose bavura.

Amazi makeya ashyirwa mu majwi mu kuba ku isonga mu kutagira isuku aho 64% by’Abanya-Ngororero, ari bo bafite amazi meza. Ariko hari n’abitwaza ubukene n’imyubakire idahwitse itaborohereza kugira isuku.

Umwe mu bafire resitora mu Mujyi wa Ngororero ati « rwose isuku ntituyanze ariko n’abayobozi hari aho baturenganya.

Nonese amazi turayakura he ko tuvoma ibinamba ! ikindi reba ahantu nkorera. Nta metero 4 zirimo uvuye ku gikoni ujya aho abakiriya barira. Urabona se n’uwakwagura inzu yakwagurira he ? ».

Bamwe mu bayobozi ariko bavuga ko hakirimo n’ikibazo cy’imyumvire. Mukasano Gaudence uyobora Umurenge wa Nyange avuga ko aho bigeze hakwiye gukoreshwa n’ibihano.

Ati « turigisha uko dushoboye kose ariko ugasanga hari abantu basa n’abatumva. Nsanga tuzakoresha ibihano kugira ngo aho dusanze isuku yarasubiye inyuma bahanwe babere abandi urugero ».

Muganza JMV umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Ngororero na we ati « ni ikibazo kubona hari abantu bagikerensa ubuzima bwabo n’ubw’abakiriya. Inama tubagira ngo bubahirize isuku ntibazikurikiza ».

Mu bugenzuzi buherutse gukorwa muri Ngororero mu cyumweru cyo ku wa 28-31 Kanama 2017, byagaragaye ko urugendo rukiri rurerure mu kunoza isuku muri ako karere. Hamwe na hamwe byagaragaye ko batanita ku isuku y’ibiribwa cyane cyane ababicuruza.

Iyi marigarine bigaragara ko yarangiye mu Kwezi kwa Werurwe 2017
Iyi marigarine bigaragara ko yarangiye mu Kwezi kwa Werurwe 2017

Muri uko gusuzuma isuku kandi hanagaragaye abacuruza ibiribwa byarengeje igihe hamwe n’ibibikwa mu mu buryo budakwiye, na byo bikaba bibangamiye isuku y’ibiribwa.

Zimwe mu ngamba zafashwe mu guhashya umwanda harimo ubugenzuzi ku isuko buzajya bukorwa mu karere hose buri cyumweru nk’uko bivugwa na Kanyeganza Emmanuel ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima muri ako karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka