Musanze: Bitabiriye ari benshi kwikingiza Covid-19 kuko bazi akamaro kabyo

Mu gihe cy’iminsi itatu Akarere ka Musanze kihaye cyo gukingira abaturage Covid-19 hakoreshejwe inkingo 22,002 gaherutse kwakira, muri gahunda yo guha abaturage izo nkingo yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 25 Kanama 2021, abaturage bitabiriye ari benshi kuko bazi akamaro kabyo, bishimisha abashinzwe inzego z’ubuvuzi.

Barahamya ko urukingo rubongerera ubudahangarwa bwo guhangana na Covid-19
Barahamya ko urukingo rubongerera ubudahangarwa bwo guhangana na Covid-19

Ni inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer zakiriwe n’ibitaro bya Ruhengeri tariki 24 Kanama 2021, aho zigenewe abarengeje imyaka 50, abacikanwe n’abakora akazi kabahuza n’abantu benshi, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri.

Yagize ati “Harakingirwa abarengeje imyaka 50 n’abari mu byiciro byacikanwe, twavuga abafite uburwayi bunyuranye budakira n’abakora mu bigo by’ubuvuzi, ariko umwihariko muri iki cyiciro ni uko dukingira n’abantu twita ko bari mu bikorwa bibahuza n’abantu benshi mu byiciro bitandukanye. Twavuga abatwara imodoka, abatwara za moto n’ab’amagare, abacuruza mu masoko, abakora mu nganda, mu makoperative atandukanye n’abandi”.

Dr Muhire avuga ko yatunguwe n’uburyo abantu bitabiriye ari benshi, kugeza ubwo hongerwa umubare w’abakozi bashinzwe gutanga urwo rukingo.

Agira ati “Mu by’ukuri ubwitabire burashimishije cyane, kandi nta n’ibanga navuga ribirimo, uretse ko abantu bashaka urukingo, rwose tunasaba bagenzi babo barebwa n’ibyiciro tumaze kuvuga, ko bamenya ko bagenzi babo barimo gukingurwa nabo bakaza. Ibanga navuga nta rindi ni uko dushima imyumvire y’abantu ku rukingo, kuko bamaze kubyumva neza ko rugomba kubarinda, ni yo mpamvu mubona babyitabira ari benshi cyane”.

Urubyiruko rw'abakorerabushake bifashishijwe muri icyo gikorwa
Urubyiruko rw’abakorerabushake bifashishijwe muri icyo gikorwa

Dr Muhire avuga ko bihaye iminsi itatu yo kuba bamaze gutanga izo nkingo 22,002 aho agaragaza ko nta mpungenge afite zo kuba abaturage bagenewe izo nkingo bacikanwa. Avuga ko muri iyo minsi bihaye igikorwa cyo gukingira kizaba cyarangiye agendeye ku bwitabire abaturage bagaragaje ku munsi wa mbere muri site zose, haba muri Sitade Ubworoherane no mu bigo Nderabuzima binyuranye.

Abaganiriye na Kigali Today ubwo bari bamaze gukingirwa, mu byishimo byinshi bavuga ko bishimiye gufata urukingo, mu rwego rwo gufasha umubiri guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Nzabarinda Samuel ati “Ubu ndishimye, nayiraye ku kababa ntekereza ko bucya vuba nkaza gufata urukingo, bamaze kuruntera nta n’ubwo bibabaza nk’uko nabikekaga, ntiwanamenya ko baruguteye. Ni byiza cyane ngiye kwirinda ariko mfite n’icyizere ko umubiri wanjye urinzwe”.

Nirere Fatuma ati “Meze neza, gukingirwa ntabwo biri kuryana nk’uko nari mbyiteze, uragenda bakakuzuriza warangiza bakagutera agashinge, bimpaye icyizere ko Covid-19, nubwo yamfata itabasha kunesha kubera ko umubiri wanjye ugize ubundi bwirinzi. Abataraza kwipimisha nibabanguke rwose turebe ko twahangana n’iki cyorezo”.

Mu bakingiwe harimo n'abamotari
Mu bakingiwe harimo n’abamotari

Umutesi Nadine ati “Leta yakoze cyane, uru rukingo ruramfasha kugira icyizere cyo kuba Corona itamfata ngo inganze, abataraza ahubwo reka njye kubabwira. Mbere yo gukingirwa nabanje kugira ubwoba bw’agashinge bakanjombye sinanabyumva, abafite ubwoba rwose ni baze nanjye nabanje kwikandagira ariko nsanze ubwoba nari mfite ari ubw’ubusa”.

Minisiteri y’Ubuzima iremeza ko yamaze kwakira inkingo nshya zigera mu bihumbi 230, aho zoherejwe mu ntara zose, mu rwego rwo gukingira abantu bakuze n’abakora mu bikorwa binyuranye bibahuza n’abantu benshi, nk’uko byatangajwe na Dr Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.

Kugeza ubu abarwayi ba Covid-19 mu Karere ka Musanze, baragera kuri 700, aho hafi ya bose ari abarwariye mu ngo zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka