Musanze: Basuzumwe ku buntu indwara zitandura

Abaturage bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abatuye mu gice cy’umujyi n’inkengero zawo, bashimishwa no kwegerezwa serivisi zituma bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze, bitabasabye kumara umwanya munini kandi badatanze ikiguzi cy’amafaranga.

Ibi babigarutseho tariki 8 Ukwakira 2022, mu gikorwa cyo gupima indwara zitandura, cyahujwe na siporo rusange(CarFreeDay), cyabereye mu mujyi wa Musanze.

Mu ndwara zitandura(NCDs) abaturage babyifuza bapimwe, harimo umuvuduko w’amaraso na Diyabete, ndetse no gupima ibiro n’uburebure; babifashijwemo n’abaganga b’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri.

Mukandekezi Domitille, yishimiye iki gikorwa, agira ati: “Ubusanzwe izi serivisi zitangirwa ku bitaro, byadusabye kubanza kwishyura amafaranga, nabwo kandi tukagorwa no kuhamara umwanya munini, dutonze imirongo dutegereje muganga. Ibyo biri mu bituma benshi baganyiriza kujya kwisuzumisha, umuntu akaba yarinda arwara, hakaba n’abashobora gupfa, kuko baba batarisuzumishije hakiri kare, ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze”.

“Byanshimishije cyane, kuba aba baganga batwegereje izi serivisi, kandi ku buntu. Byatumye kumenya uko ubuzima bwanjye buhagaze. Abo baganga banangiriye inama, yo gukomeza gukora siporo kenshi, ngo mbungabunge ubuzima bwanjye. Ubu ngiye kubishyiramo akabaraga”.

Ndayambaje Jean d’Amour ati: “Bamaze kunsuzuma, ibipimo bigaragaza ko mfite umuvuduko w’amaraso. Naje ahangaha ntazi ko mfite icyo kibazo, ku buryo bakibimbwira natunguwe, ariko nshima Imana yatumye nza ahangaha, kuko ntashye menye uko umubiri wanjye uhagaze. Bansabye gukora siporo kenshi, nkajya ndya imboga n’imbuto ndetse n’amazi kenshi, kuko mfite hari amahirwe menshi y’uko nimbyitwararika, nshobora kuzakira. Ubu nibyo ngiye kwitaho cyane”.

Abitabiriye siporo rusange yahujwe no gupima indwara zitandura, basabwe gukomera ku muco wa siporo, kuko yo ubwayo ari ubuzima. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre agira ati: “Siporo ikwiye kuba umuco, kandi tukayitoza abakiri bato, bagakura bayikunda. Umuntu ukora siporo, aba akunda ubuzima. Umuntu ukora siporo, abaho atekanye, aguwe neza, yishimye kandi afite imbaraga, bikanamurinda kurwaragurika. Usibye abakiri bato, abakuze na bo, bakwiye kuyigira ingenzi mu byo bakora bya buri munsi, kuko ubuzima butubereye butashoboka mu gihe siporo tutayigize umuco”.

Siporo rusange abayitabiriye, bakoze urugendo rw’ibirometero bikabakaba bine, mu mwitozo wo kwiruka, aho bahagurukiye mu mujyi rwagati wa Musanze, imbere y’isoko rinini rya Goico Market Plaza, berekeza mu Ibereshi no ku Ishuri rya Sonrise School, barusoreza kuri Stade Ubworoherane aho bakomereje imyitozo ngororamubiri inyuranye.

Abakuru n'abatoya bagiriwe inama yo kwita kuri siporo mu rwego rwo kubungabunga ubuzima
Abakuru n’abatoya bagiriwe inama yo kwita kuri siporo mu rwego rwo kubungabunga ubuzima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka