Musanze: Barakurikirana ikibazo cy’uwafungiranwe mu nzu bikamuviramo ubumuga n’ihungabana

Habiyambere Phocas wo mu kigero cy’imyaka 30 wo mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, biravugwa ko amaze imyaka isaga 20 afungiranye mu nzu aho byanamuviriyemo ubumuga bukomeye bw’ingingo busanga ubwo mu mutwe yari afite.

Umuryango wa Habiyambere Phocas ngo wamufungiranye umurinda akato, dore ko ngo na we yagiraga n'amahane
Umuryango wa Habiyambere Phocas ngo wamufungiranye umurinda akato, dore ko ngo na we yagiraga n’amahane

Uwo musore utagira icyangombwa kimuranga, ntabwo abasha kuvuga, nta n’ubwo abasha kugenda. Kuva mu cyumba afungiyemo ajya kota akazuba mu gitondo agenda akambakamba.

Umuturanyi we witwa Mutuyimana Josiane, yabwiye Kigali Today ko kubera agahinda gakabije k’uwo musore hari ubwo acika umuryango we akajya kuba mu buvumo buri hafi y’urugo.

Ati “Hari ubwo twamuburaga umunsi wose tukamusanga mu buvumo ari ho aryamye. Twigeze kumubura icyumweru cyose turebye mu buvumo aba ari ho tumusanga. Kumenya icyo ashaka biragoye kuko uburwayi bwe burakabije. Turamuvugisha akatureba agaceceka, iyo akwishimiye araseka”.

Mu kumenya byimbitse amakuru ku mabyiruka ya Habiyambere, Kigali Today yageze iwabo mu rugo aho abana na nyina nyuma y’uko Nyirakuru wamureraga yitabye Imana. Nyina ndetse na Mushiki we bavuga ko batangiye kubona ibimenyetso by’uburwayi bwe afite imyaka itandatu, ubwo yiteguraga kujya mu ishuri.

Mushiki we witwa Nyirampakaniye Béâtrice avuga ko akurikirwa na Phocas mu bana b’iwabo, aho yemeza ko Phocas yavutse ari umwana ufite ubuzima bwiza. Akigera ku ishuri ngo nibwo babonye neza ko afite ikibazo mu mutwe.

Ati “Ni musaza wanjye, ninjye akurikira, yavutse ari muzima pe tubona ari umwana udafite ikibazo na gito, akimara gutangira amashuri abanza tubona aracagagura amakaye, ari nako atera abana biganaga amabuye”.

Avuga ko uburwayi bwakomeje kwiyongera, abarimu basaba ko atagaruka ku ishuri, bitewe n’uburyo yari akomeje kugira urugomo aterwa n’uburwayi.

Ati “Abarimu bageze aho batubwira bati, mujye kumwicaza mu rugo bigeze aho asohoka mu ishuri agatera abana amabuye. Twaramuzanye birakomeza agira imyaka icumi tubona ko bikomeye, ari gutera abaturanyi amabuye, bagera ubwo bamuboha”.

Uwo mwana warerwaga na nyirakuru nyuma y’uko nyina amubyaye ntiyamwitaho, ngo uburwayi bwakomeje gukomera, ubuyobozi bw’Akagari bufata umwanzuro wo kumujyana kwa muganga mu bitaro bya Ruhengeri, ariko biba iby’ubusa uburwayi burakomeza.

Nyirampakaniye avuga ko nyuma y’uko kwa muganga byanze, umuryango wafashe umwanzuro wo kumufungirana mu cyumba, avuga ko bamurindaga abazaga mu rugo bamuha akato bamwita igisimba, bamurinda n’abana bagenzi be bashakaga kumukubita.

Ati “Twamugejeje mu bitaro bya Ruhengeri abamo afungiranye mu cyumba aho abaganga bamukurikiraniraga, hari ubwo yagize agahenge badusaba kumusubiza mu rugo, tukimugeza mu rugo uburwayi bwaragarutse bigera n’aho nyirakuru amujyana mu nsengero ngo barebe niba ari amashitani, ariko biranga”.

Arongera ati “Yageze ubwo aremba aba mu nzu ntiyongera gusohoka imitsi iba nk’ihinamiranye, bamufungirana mu cyumba cye wenyine, tukavuga tuti ubwo azapfiramo, tukajya tumusohora nko kumwanika no kumwanura, aribwo muri uko guhinamirana intege zanze kurambuka kubera kuryama yikunje, birangira abaye kuriya”.

Nyirampakaniye yagaragaje gahunda y’umunsi ya Habiyambere Phocas, ati “Iyo mu gitondo bakinguye arakambakamba akaza kota akazuba, kwiherera byose abikorera mu cyumba araramo, iyo ashonje tubibwirwa no kumva asunika urugi”.

Yavuze ku kato gakomeje gukorerwa Habiyambere, ati “Iyo asohotse abantu barahurura, abana bati dore igisimba, bati dore uyu ntabwo ari umuntu, ntagenda ntanavuga”.

Umubyeyi we witwa Annonciata Nyirampakaniye, avuga ko kuvuza Habiyambere Phocas byateje ubukene mu muryango aho amasambu bari bafite yagurishijwe. Avuga ko batakigira ubushobozi bwo kumutunga.

Ati “Kumuvuza byo byaranze, ariko nifuza ko Leta yamumfashiriza ikamuha utwo kurya, kuko ubukene bumeze nabi n’ubu turaburaye, amasambu yadushizeho”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, abona ko kuba Habiyambare yaragize ubumuga bukomatanyije byaraturutse ku rugomo yakorewe rwo kumufungirana agashyirwa mu kato.

Avuga ko agiye gukurikirana icyo kibazo, ati “Ikibazo cyo guhohotera umuntu uteye gutyo haba harimo kurengera, kuko akenshi uba uhohotera umuntu udashobora kwirwanaho, udashobora kwivugira biba birenze ukwemera, icyo kibazo cye, nk’umuyobozi ngiye kukigira icyanjye”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwiteguye gufasha uwo muryango, ugashyirwa muri gahunda zigenewe abatishoboye, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, abivuga.

Ati “Ikibazo cy’umuturage witwa Habiyambere Phocas, ufite ubumuga bukomatanyije, iyo dufite urugo rufite ibibazo by’ubukene, dufite gahunda zitandukanye bagenda bafashirizwamo bitewe n’icyiciro barimo, byanyura muri VUP no mu bandi bafatanyabikorwa bafasha Akarere kwita ku bantu batishoboye”.

Arongera ati “Umuryango wa Phocas na wo turareba gahunda tuwushyiramo. Asanzwe afashwa na nyirakuru wahabwaga inkunga y’ingoboka none yitabye Imana, tukibutsa abagiha abantu bafite ubumuga akato ko nta muntu n’umwe ukwiye kubuzwa amahoro, ahubwo ko agomba guhumurizwa no kwitabwaho mu gihe cy’ibibazo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka