Musanze: Abafite uburwayi bwo mu mutwe bugarijwe n’akangari k’ibibazo

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC, gitangaza mu Karere ka Musanze abafite uburwayi bwo mu mutwe batitabwaho mu buryo bunoze, bikabaviramo kugarizwa n’akangari k’ibibazo.

Babitangarije mu biganiro byahuje iki kigo n’inzego zinyuranye zita ku mibereho y’abaturage zihabarizwa, nyuma y’aho bigaragariye ko ibibazo abafite uburwayi bwo mu mutwe bahura nabyo bikomeje kuba ingorabahizi.

Mu karere ka Musanze honyine harabarurwa abantu bagera kuri 389 barwaye mu mutwe na 397 barwaye indwara y’igicuri.

Umuyobozi wako ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame UWAMARIYA Marie Claire agaragaza ko abenshi mu bafite uburwayi bwo mu mutwe bakunze guhura n’ingorane zinyuranye zirimo guhabwa akato n’abo mu miryango bakomokamo bigatuma birirwa bazerera mu mihanda, guhohoterwa n’ibindi.

Yagize ati: ‘’ Abenshi mu bakurwa ku mihanda n’ubwo dukora iyo bwabaga kugira ngo tubabegereze serivisi z’ubuvuzi ariko akenshi usanga bigorana kuko nta bwishingizi baba bafite ugasanga akarere kabishyiramo ingengo y’imari nyinshi’’.

Abaturage bo mu mujyi wa Musanze babashije gutanga ibitekerezo kuri iyi ngingo, nabo bemeza ko hakwiye kugira igikorwa, kugira abafite uburwayi bwo mu mutwe barengerwe kuko hari abagihura n’ingaruka nyinshi zirimo gufatwa ku ngufu, gukora urugomo cyangwa kurukorerwa, kuba barara mu muhanda, ku mabaraza cyangwa mu biraro; ibintu bavuga ko leta ikwiye gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo bishakirwe igisubizo.

Claire Nancy MIsago umuyobozi mu kigo RBC ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rw’ibanze, yahamirije Kigali Today ko ingorane abafite uburwayi bwo mu mutwe bahura nazo ziteye impungenge.

Zimwe mu ngamba ziteganyijwe zizafasha guhangana n’ibyo bibazo, zirimo no kuzakora ibarura ryabo hirya no hino mu gihugu kugira ngo bizafashe mu igenamigambi rigamije koroshya mu buryo bwo kubakurikirana no kujya bahabwa ubwisungane mu kwivuza bwihariye, kugira ngo bavurwe mu buryo bworoshye.

Yagize ati:’’Nihamara gukorwa ibarurwa hakamenyekana umubare nyawo w’abarwayi bo mu mutwe, turateganya gukorana n’ikigo RSSB kugira ngo kizakore amakarita y’ubwisungane mu kwivuza y’abo barwayi mu buryo bwihariye kugira ngo nabo babashe kuvurwa’’.

Uyu muyobozi anagaragaza ko miliyali isaga imwe y’amafaranga y’u Rwanda nibura ariyo ashorwa mu kuvura abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Benshi mu bakurikiranwa n’ibitaro by’I Ndera bizobereye mu buvuzi bw’izi ndwara ngo usanga umubare wabo urenze ubushobozi bwabyo, bityo akavuga ko inzego zose zirimo n’izitanga ubuvuzi zikoze akazi kazo neza zigahangana n’ikibazo cy’ihohoterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nka bimwe mu biri ku isonga mu bitiza umurindi ubu burwayi, ngo bitanga icyizere ko umubare w’ababufite ushobora kugabanuka.

Kugeza ubu hakaba hagikusanywa amakuru arebana no kugaragaza umubare nyawo w’abafite uburwayi bwo mu mutwe, ku buryo bitarenze impera z’uyu mwaka uzaba washyizwe ahagaragara, kugira ngo gahunda zibateganyirijwe zitangire gushyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyukuri afite indwara zo mumutwe birakwiye ko biyabwaho ndetse kubwange ntekerezako nigihe haba hataraboneka uburyo bwo kumuvuza hakabayeho ubwiherero/inzu/prison yabo munzira y’umutekano wabo ndetse n’abandi byongeye nibindi bintu bahungabanya.

David BINAISHA yanditse ku itariki ya: 10-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka