Muri Kivu y’Amajyaguru habonetse abarwayi bashya 7 ba COVID-19

Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwashyizeho ingamba zikumira COVID-19 nyuma yo kubona abarwayi bashya 7 mu Mujyi wa Goma.

Guverineri Carly Nzanzu Kasivita wa Kivu y'Amajyaguru
Guverineri Carly Nzanzu Kasivita wa Kivu y’Amajyaguru

Guverineri Carly Nzanzu Kasivita wa Kivu y’Amajyaguru yemeje ko hamaze kuboneka abarwayi bashya ba COVID-19 mu mujyi wa Goma kuva tariki 17 Gicurasi 2020, aho iki cyorezo cyazanywe n’umuturage wari uvuye muri Tanzania tariki 10 Gicurasi 2020.

Yagize ati “Kivu y’Amajyaruguru imaze kugira abarwayi 15 kandi abarwayi bashya bandujwe n’abavuye mu gihugu cya Tanzania, iyi ni yo mpamvu yatumye dushyiraho ingamba zirimo gushyira umujyi wa Goma mu kato mu minsi 14 twirinda kwanduza utundi duce tw’Intara dusigaye.”

Abarwayi batatu babarirwa mu gace ka Karisimbi mu mujyi wa Goma bakaba baragiye bahura n’abandi bahurira mu byumba by’amasengesho baranduzanya.

Umuyobozi mu by’ubuzima muri Kivu y’Amajyaruguru Dr Moïse Kakule avuga ko umubare w’abarwaye ushobora kwiyongera kuko hari abahurira mu masengesho, gushyingura n’andi mahuriro atandukanye.

Yagize ati «Nk’uko mubizi, aba bantu barakurikiranywe n’imiryango yabo, gusa bagiye bahura n’indi miryango bahuriye mu byumba by’amasengesho, kuko hari abakibikora bitewe n’imico n’imyemerere yabo, abandi bahurira mu mihango yo gushyingura. Birashoboka ko dushobora kubona abandi benshi banduye tutarabasha kugeraho.”

Dr Moïse Kakule akomeza avuga ko basaba abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ati “Ni yo mpamvu dusaba abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda iki cyorezo. Ndababwiza ukuri ko ubu bigeze aho bikomeye kuko abarwaye bahuye n’abantu benshi harimo abakozi ba Leta bari mu kazi bisanzwe, hari abakora mu nsengero bahura n’abantu benshi, biboneka ko tugomba kongera ingamba zo gukumira.”

Kuva tariki 10 werurwe Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yari imaze kugira abarwayi 8 harimo bane bakize.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibarura abantu 1.628 bamaze kurwara COVID-19 harimo 61 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo na 290 bamaze gukira.

Intara zibasiwe harimo Kinshasa ifite abarwayi 1511, Congo Central ifite abarwayi 82, Kivu y’Amajyaruguru ifite abarwayi 15, Haut-Katanga ifite abarwayi 13, Kivu y’Amajyepfo ifite abarwayi 4, Ituri abarwayi 2 naho intara ya Kwilu imaze kubonekamo umurwayi umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

rwose ntabwo ubeshya Fifi mu Mbugangari nta Quartier nimwe idafite abantu bambutse bajya mu gihugu cy’abaturanyi (RDC) mugihe abandi bari bubahirije ingamba leta yashize ho, baciye njiyapanya bajya gushaka ubuzima none congo irafunze bari gusanga ababahaye inzira bagera murugo ngo bagashira make (amaframga) ba Mudugudu naba mutekano, nabo ntibamuhe inama nibura ngo ajye mukato iminsi14 nkabandi, rwose abo bantu bitewe gutinya ko yabazwa aho yanyuze agenda cg agaruka nibyo biri bwanduze abaturage ba rubavu nabo bakongeze igihugu cyose, baturage ba Rubavu cyane aba Mbugangari mumenye ko Umuturage wese ar’Ijisho rya Mugenzi we, Gutangira Amakuru ku Gihe, Gukumira Corona Itaratumara,

KADOGO yanditse ku itariki ya: 20-05-2020  →  Musubize

YEBABA WEE! KO TWARI TWIZEYE GUSUBIRA MU BUZIMA BUSANZWE BIRAGENDA GUTE? UBU SE NIBAFUNGA IMIPAKA NA ZA NZIRA ZITEMEWE ICYO IZAZANA TURAYIFATISHA ABIRI, NYAMARA ABAYOBOZI BABE MASO, CYANE CYANE MU MURENGE WA GISENYI AHITWA MU MBUGANGARI, NIBATABA MASO COVID19 IRAHITANA BENSHYI, NAWE SE BAPFUYE KUVUGA GUMA MURUGO BAMWE BACA NJIYA PANYA BAJYA KWIBERA I GOMA, NONE GOMA IRAFUNZE BARI KUZA BATANYUZE MU KATO NGO BARAHA BA MUDUGUDU MAKE MAZE BACECEKE, TWIZEREKO BAZAJYA BEREKANA URUPAPURO RW’UKO BACIYE MU KATO CG BABAJYANANE NA BA MUDUGUDU BAGUYE INDA CYANE BA MBUGANGARI HEGEREYE UMUPAKA BANYARWANDA MUBE MASO MWIRINDE CORONAVIRUS.

FIFI yanditse ku itariki ya: 19-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka