Muri DR Congo habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yatangaje ko muri icyo gihugu kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2020 habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus, yuzuza umubare w’ibihugu birindwi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bimaze kubonekamo icyo cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Eteni Longondo, yabwiye Radio Okapi ko uwagaragaweho iyo virusi ari umuturage wo mu Bubiligi wari umaze iminsi muri Congo. Uwo Mubiligi n’abo bari kumwe bahise bashyirwa mu kato.

Minisitiri w’Ubuzima muri DR Congo, Eteni Longondo, yasabye abaturage kutagira ubwoba kuko icyo gihugu cyiteguye guhangana n’icyo cyorezo.

Kuva mu kwezi gushize kwa kabiri, icyo cyorezo kimaze kugera mu bihugu birindwi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari byo DR Congo, Nigeria, Senegal, Afurika y’Epfo, Kameruni, Togo na Burkina Faso.

Icyakora imibare y’abagaragayeho icyo cyorezo muri ibyo bihugu igaragara ko atari myinshi nk’igaragara mu bihugu byo haruguru y’ubutayu bwa Sahara.

Umuntu wa mbere agaragaweho Coronavirus muri DR Congo, nyuma y’ikindi cyorezo cya Ebola cyari kimaze iminsi cyugarije icyo gihugu kuva muri Kanama 2018.

Umuntu wa nyuma wari urwaye Ebola yavuye mu bitaro tariki 03 Werurwe 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka