Abagabo bitwaje intwaro bateye Ikigo nderabuzima kiri hafi y’Umujyi wa Butembo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, batwara uwo mwana wari urwaye ari kumwe na nyina. Inzobere mu by’ubuzima zikaba zavuze ko icyo gikorwa gishobora guteza ikibazo gikomeye ku mutekano w’ubuzima rusange muri ako gace, kubera gukwirakwira kw’icyo cyorezo. Ntibizwi niba abakoze icyo gikorwa bari babizi ko arwaye Ebola.
Abaganga batangaje ko uwo mwana na nyina bashobora gukwirakwiza virusi ya Ebola ku buryo bwihuse niba bakomeje kubura no kuguma hanze y’ubugenzuzi bw’abaganga kuko yaba usanzwe arwaye ashobora kurushaho kumererwa nabi, ariko n’abari kumwe nawe bagakandur iyo ndwara yica kandi ikaba itarabona umuti cyangwa urukingo kugeza ubu.
Dr. Lubambo Maboko Gaston, ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola muri iyo Ntara, yasabye byihutirwa abashimuse uwo mwana n’umuryango we, ko bagana ikigo kivura Ebola icyo ari cyo cyose, bakajyana yo abo bashimuse, bakabikora byihuse, kuko kubatindana bishyira ubuzima bwabo bose mu kaga gakomeye.
Yagize ati: “Kugeza ubu ntiturabona abo bantu bombi bashimuswe. Turabasaba aho bari hosa, kwihutira kujya mu kigo kivura Ebola vuba bishoboka.”
Ibyo bibaye mu gihe, igihugu cya RDC kimaze iminsi gihanganye n’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, yagaragaye guhera ku itariki 15 Gicurasi 2026 mu Ntara ya Ituri.
Hakurikijwe imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu, igaragaza ko nyuma y’ukwezi kumwe gusa, ni ukuvuga kugeza ku itariki 15 Kamena 2026, abamaze kwandura icyo cyorezo muri rusange ari 837, abamaze gupfa ari 196 (ni 23.4% by’abanduye),abamaze gukira ari 49 mu gihe, mu gihe abarimo gukurikiranwa kubera ko bahuye n’abanduye ari 376. Intara ya Ituri ni yo ikomeje kuba igicumbi cy’icyo cyorezo, kuko ari ifite umubare munini w’abacyanduye, igakurikirwa n’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|