Muri Afurika hongeye kugaragara indwara y’imbasa nyuma y’imyaka itanu

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko muri Afurika hongeye kugaragara indwara y’imbasa nyuma y’imyaka itanu ishize bivugwa ko iyi ndwara yahacitse.

Imbasa ni indwara mbi itera ubumuga
Imbasa ni indwara mbi itera ubumuga

Imbasa iterwa na virusi ikunze kuba mu mwanda w’umusarane, igafata uwariye cyangwa uwanyoye ibirimo iyo virusi.

Kimwe mu bimenyetso byayo ni ukugira ubumuga butunguranye bw’akaguru kamwe cyangwa yombi, akaboko kamwe cyagwa yombi.

Aljazeera yatangaje ko iyi ndwara bayisanze mu mwana w’umukobwa w’imyaka itatu wahise amugazwa n’ubwo burwayi muri Malawi.

Inzego z’Ubuzima zatangaje ko ibisubizo byaturutse muri Laboratwari byagaragaje ko iyo virusi imeze nk’imaze iminsi izenguruka muri Pakistan. Afghanistan na Pakistan ni byo bihugu byonyine kugeza uyu munsi bigihanganye n’indwara y’imbasa.

Iyi ndwara yaherukaga kugaragara muri Afurika muri 2016 mu mujyi wa Borno ho muri Nigeria ndetse muri 2020 uyu mugabane wari watangaje ko indwara y’Imbasa yacitse burundu.

Imbasa ni indwara yandura vuba ndetse kandi ikamugaza uyanduye mu gihe cy’amasaha make cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka