Muhanga: Abagaragayeho COVID-19 muri gereza ntibarahura n’abagororwa basanzwemo - Mayor Kayitare

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aratangaza ko abafungwa bagaragayeho COVID-19 batarahura n’abandi bagororwa basanzwe bityo ko ntawavuga ko hadutse icyorezo muri gereza ahubwo ko abagaragayeho uburwayi bari baturutse hanze ya gereza.

Gereza ya Muhanga yagaragayemo abanduye ariko ngo ntabwo ari abari basanzwemo
Gereza ya Muhanga yagaragayemo abanduye ariko ngo ntabwo ari abari basanzwemo

Kayitare avuga ko umubare munini uherutse gutahurwa muri gereza wavuye mu binjiye muri gereza bapimwe mbere yo kuvangwa n’abagororwa basanzwe nk’uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira cya COVID-19 mu magereza abiteganya.

Kayitare avuga ko abagaragayeho ubwandu badakomoka mu Karere ka Muhanga gusa ahubwo hari n’abavuye ahandi bazanwa gufungirwa muri gereza ya Muhanga, ibyo bikaba bikwiye kudakura abantu umutima ahubwo bikwiye kubabera umwanya wo gukaza ingamba zo kwirinda kuko icyorezo kikiriho.

Agira ati, “Bariya ntabwo ari abantu bari basanzwe bafunzwe ahubwo ni abavuye hanze nta cyorezo cyinjiye muri gereza kuko abafunzwe ntibasurwa nta n’aho bari kuba bahurira n’ubwandu, abarimo kugaragara uyu munsi ni abinjira bashya”.

“Ntabwo ingamba zo kurwanya COVID-19 muri gereza ari iza nonaha ahubwo birasanzwe, hari uburyo twashyizeho ko iyo umufungwa yinjiye ashyirwa ahantu kugira ngo igihe yaba arwaye atavaho yanduza abandi. Uburyo bwo kwirinda twashyizeho ni bwo buri gutuma tumenya ko hari abinjiye muri gereza barwaye ariko ntabwo icyorezo kiri mu bagororwa basanzwe”.

Kayitare avuga ko mu rwego rwo kurinda ko icyorezo cya COVID-19 cyasakara muri gereza abinjiramo bashya babanza gushyirwa ahantu habugenewe bagakurikiranwa bafatwa n’ibipimo ku buryo ntawe ukwiye kwibaza ko abagororwa bazanduzanya.

Asaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego zisanzwe kandi nta kiruta ubuzima ku buryo abantu bakwirara kuko bigaragara ko icyorezo kigihari, kandi kukirwanya no kukirinda ari byo byatuma abantu batongera gusubira muri gahunda ya guma mu rugo.

Ibipimo byafashwe ku matariki ya 13 Ugushyingo byagaragaje ko muri Gereza ya Muhanga habonetse abafungwa 36 banduye, naho ku wa 14 Ugushyingo Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko muri gereza ya Muhanga hongeye kugaragara abantu 30, ubuyobozi bukavuga ko nta kidasanzwe cyabaye kuko abagaragaye bari batarinjira mu bagororwa basanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka