Mu Rwanda undi muntu umwe yishwe na Marburg

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko umuntu umwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, yishwe n’icyorezo cya Marburg, yuzuza umubare w’abantu icyenda bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko abamaze kumenyekana banduye ari 27 harimo n’abapfuye, abari kuvurwa ni 18.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abanyarwanda kudakurwa umutima n’iki cyorezo ariko ibibutsa gushyira mu bikorwa ingamba zo kugira isuku, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, no kwirinda gukoranaho.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa Abanyarwanda bose ko uwakwibonaho ibimenyetso birimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka, yakwihutira kujya kwa muganga.

Marburg ifite ubukana bwo kwica uyirwaye ku rugero rubarirwa hagati ya 25% na 90% bitewe n’uburyo uwo muntu yihutishijwe kugera kwa muganga, agahabwa imiti itandukanye, kuko nta muti wihariye iyi virusi irabonerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka