Mu Rwanda umuntu wa 54 yishwe na #COVID19, haboneka abarwayi bashya 79

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, mu Rwanda umugabo w’imyaka 71 y’amavuko yitabye Imana i Kigali yishwe na Covid-19.

Uyu muntu yahise yuzuza umubare w’abantu 54 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda habonetse abantu 79 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 37.

Abo barwayi bashya 79 babonetse mu bipimo 3,642 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 31, Musanze: 27, Burera: 12, Rubavu: 9.

Kugeza kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,428 muri bo abamaze gukira ni 5,826, naho abakivurwa ni 548.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka