Mu Rwanda nta bwandu bwa Omicron burahagera – MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko kuva ubwoko bushya bwa Covid-19 bwihinduranya biswe ‘Omicron’ bwadutse mu gihugu cya Afurika y’Epfo, nta muntu uragaragaraho ubwo bwandu ku butaka bw’u Rwanda.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko ibya Virusi ya Covid-19 yihinduranya bikiri mu bushakashatsi ngo hamenyekane ubukana bwayo n’ubwo bizwi ko yandura vuba kurusha izindi zayibanjirije, ariko ikaba itarembya cyane abayanduye.

Mahoro avuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ari ryo rigena ingamba zikurikizwa mu kwirinda ubwoko bwa Covid-19 nka Omicron bwandura vuba, gusa ngo (OMS) na yo iracyakurikirana iby’iyo virusi, ari na yo mpamvu n’ibihugu birimo n’u Rwanda bitewe impungenge n’iyo virusi nshya yihinduranya kandi yandura ku muvuduko wo ku rwego rwo hejuru.

Aho Omicron yagaragaye bwa mbere nta muntu irahitana

Mu gihe Isi yose yahangayikishijwe n’ubwandu bwa Covid-19 bwihinduranyije bwiswe Omicron, mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yagaragaye bwa mbere nta muntu irahitana, kandi abayanduye ntabwo baremba cyane nk’uko byagendaga kuri Delta.

Abakurikiranira hafi ibya Omicron bagaragaza ko ugereranyije imibare wasangaga mu gihe cya Delta abanduraga ku munsi bajyanwa mu bitaro bageraga ku 4,000 ku munsi, ariko abandura Omicron bajyanwa mu bitaro babarirwa mu 1,700 ku munsi, bivuze ko itarembya cyane abayanduye.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko Omicron isa nk’iyazimije izindi Virus nka delta kuko aho yagaragaye muri Afurika y’Epfo nta bundi bwandu buharangwa.

Umwe mu baganga b’inzobere ku ndwara z’ibyorezo, Prof. Phillipe Froguel, avuga ko ku baturage 85% banduye Omicron, nta bimenyetso basanganwe nk’ibyari bisanzwe biboneka ku barwayi ba Covid-19, mu gihe bacye cyane ari bo usanga baribwa umutwe, kuruka no gucika intege, bivuze ko icyorezo kiri kugenda gicika intege.

Agira ati, “Niba Omicron itarembya cyane abantu baba abageze mu zabukuru cyangwa abikingije, ayo ni amakuru meza kuko ubudahangarwa bw’abantu batandukanye bubasha guhangana n’ubwandu, uko niko indwara z’ibyorezo zandurira mu mwuka zigenda zicika intege kugeza ubwo zizimira burundu”.

Ingero zitangwa z’ibyorezo byagiye byaduka bigakendera ni nk’ibicurane byo muri Esipanye, hari nka Variyole na yo yigeze kwaduka mu myaka ya 1980 na yo ibonerwa urukingo iracika, hari kandi icyorezo cyadutse mu 2003 na cyo cyacitse.

Izo ngero zitangwa ni zo zishingirwaho hemezwa ko Covid-19 ishobora gukendera mu bihe bya vuba kuko uko yihinduranya bigenda biyica intege nk’uko byegenze ku bicurane by’ingurube byigeze kwaduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka