Mu Rwanda hatangiye umushinga wo gutahura abanduye COVID-19 hifashishijwe imbwa

Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) ku bufatanye na Ambasade y’u Budage mu Rwanda, batangije umushinga w’igerageza wo kwifashisha imbwa mu gutahura uwanduye Covid-19, ukazamara amezi atatu.

Imbwa zigiye kujya zifashishwa mu gutahura abanduye COVID-19
Imbwa zigiye kujya zifashishwa mu gutahura abanduye COVID-19

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021, bitangirizwa ku kibunga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Gutangiza icyo gikorwa byitabiriwe n’Umuyobozi wungiriye wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs, Felix Namuhoranye, ndetse n’umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, ari na we wagitangije ku mugaragaro.

Dr Nsanzimana yavuze ko iryo gerageza rizamara amezi atatu (5), rikazatangira hifashishwa imbwa eshanu. Yongeteho ko ubwo buryo buzagabanya igihe cyakoreshwaga kugira ngo hagaragare ibisubizo by’abantu bapimwe.

Yagize ati "Iri ni igerageza ariko mu minsi iri imbere tuzatangira gukoresha izi mbwa ahantu hahurira abantu benshi. Izi mbwa zizihutisha igikorwa cyo kubona ibisubizo by’abantu banduye Covid-19 kuko uburyo twakoreshaga wasangaga bitwara iminsi ibiri kugira ngo abantu babone ibisubizo, ariko izi mbwa zifite ubushobozi bwo kuba zahunahuna ku bipimo by’abantu benshi bagahita babona ibisubizo ako kanya.Turafata iminsi 30 tugerageza izi mbwa, nyuma ni bwo tuzatangira kuzifashisha ahantu hahurira abantu benshi".

Dr Nsanzimana yahumurije abantu bashobora gutekereza ko imbwa zizajya zibahunahuna kugira ngo zibone uwanduye.

Ati "Umuntu ntaho azajya ahurira n’imbwa, abashinzwe gupima bazajya bahanagura umuntu ku mubiri hakoreshejwe agatambo. Ako gatambaro kazajya kajyanwa mu icupa ryanditseho izina ry’umuntu noneho imbwa ize ihunahune kuri rya cupa itange ibisubizo”.

Dr Nsanzimana yavuze ko hari abantu wasangaga binubira kuba bashyirwaga ibipimo mu zuru cyangwa mu kanwa ndetse n’ibisubizo bikaza bitinze, avuga ko ubu buryo bwo gukoresha imbwa buzakuraho izo mbogamizi zose.

Dr Nsanzimana yavuze ko izo mbwa zizajya zitanga ibisubizo ako kanya
Dr Nsanzimana yavuze ko izo mbwa zizajya zitanga ibisubizo ako kanya

Yasabye abaturarwanda kutazananiza abaganga bazaba bari aharimo kugeragerezwa izo mbwa ndetse n’igihe zizaba zatangiye gukoreshwa ku mugaragraro. Yavuze ko uko iminsi izagenda yicuma izo mbwa zizajya zikoreshwa mu gusuzuma izindi ndwara.

Prof Leo Mutesa, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ndwara z’uruhererekane, yavuze ko izo mbwa zitozwa amasaha ari hejuru ya 400 kugira ngo zitangire gukoreshwa.

Yavuze kandi ko zifite ubushobozi bwizewe ku gipimo kiri hejuru ya 94 % mu gutahura uwanduye Covid-19, imbwa ikaba imwe ifite ubushobozi bwo gupima abantu 200 mu gihe cy’iminota 2 bitewe n’ubwoko bwayo. Ziriya 5 zizatangira kugeragerezwa ku bantu barenga 1000.

Gutangiza icyo gikorwa byitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Gutangiza icyo gikorwa byitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Polisi y’u Rwanda yatanze abapolisi bahuguriwa gukoresha izo mbwa, zikaba ziba mu ishami ryayo rishinzwe imikoreshereze y’imbwa mu bikorwa by’umutekano (Canine Brigade), nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

U Rwanda rubaye urwa mbere ku mugabane wa Afurica mu kwifashisha izo mbwa mu kugaragaza uwanduye Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka