Mu Rwanda hatangijwe ubushakashatsi ku ndwara y’imidido

Ibitaro bikuru bya Ruhengeri ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), binyuze mu kigo cyayo gishinzwe ubuzima (RBC) na Kaminuza y’u Rwanda, byatangije umushinga w’ubushakashatsi ku ndwara y’imidido (Podoconiosis), ibarizwa mu byiciro by’indwara zibagiranye, umushinga ukazamara imyaka itanu.

Imidido ni indwara igaragara cyane mu Majyaruguru y'u Rwanda
Imidido ni indwara igaragara cyane mu Majyaruguru y’u Rwanda

Ni mu muhango wabereye mu Karere ka Musanze ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, aho uwo mushinga ufatwa nk’umusingi wo kumenya byimbitse iyo ndwara, ikiyitera n’uburyo bwo kuyirinda, ariko n’abayirwaye bakitabwaho, nk’uko Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri yabitangarije mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ubwo bushakashatsi.

Ati “Ni gahunda ikomeye cyane, kuko ibijyanye no kwita ku burwayi iyo bijyanye n’ubushakashatsi, bikuraho imbogamizi mu kwirinda ubwo burwayi, indwara zibaho zikamenyekana zikanavurwa zikitabwaho, ariko byose bishingira ku bushakashatsi”.

Arongera ati “Uyu ni umusingi ukomeye, ni n’amahirwe ku Karere kacu ka Musanze mu kumenya iyo ndwara byimbitse, bishobora no gutanga icyerekezo ku bijyanye no kuyitaho byaba ku rwego rwacu, ndetse no ku rwego mpuzamahanga bishingiye ku bushakashatsi”.

Dr Muhire yavuze ko Akarere ka Musanze kari mu duce twugarijwe n’iyo ndwara, aho mu ibarura riherutse gukorwa na RBC, abantu 330 muri ako karere barwaye imidido.

Mu buhamya bw’abarwaye imidido, baremeza ko iyo ndwara ibababaza mu buryo bukomeye, bamwe bakavuga ko baribwa kurusha abarumwe n’intozi, ariko bakababazwa cyane n’umuryango nyarwanda ukomeje kubaha akato.

Mukamazera Jacqueline w’imyaka 50 wafashe n’iyo ndwara afite imyaka 13, ati “Uburwayi bwamfashe mfite imyaka 13 niga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, abanyeshuri bakajya banseka bakampa akato ishuri ndivamo. Byatangiye ari udusebe tundya nkishimagura bigenda byiyongera biba byinshi cyane, byandya nkabishima ugasanga umubiri wahindutse inyama”.

Avuga ko yagize agahenge ubwo yajyaga kwivuza ku mushinga ukorera mu kigo cy’Ababikira ba Saint Vincent mu Karere ka Musanze, bamuha ubuvuzi ibyari ibisebe birakira mu gihe ibindi bitaro byari byarananiwe.

Uwo mugore avuga ko ikimubabaza cyane ari akato ahabwa n’abantu banyuranye barimo n’umuryango we, aho yumva bimuciye intege akaba asaba ko abarwaye imidido bakorerwa ubuvugizi nabo bagafatwa nk’abandi.

Ati “Abantu banyuranye barimo n’abo mu muryango wanjye bagiye bampa akato, ariko aho ntangiye kubonera ubuvuzi ibisebe bikuma akato kagenda kagabanuka, ubundi nta muntu wamvugishaga kuko no mu muryango wanjye baranyanze, n’ubu umvugisha ni nk’umwe ku ijana. Mudukorere ubuvugizi abantu bareke kuduha akato kuko ni ukutubabaza, hari ubwo nyura ku bantu bakandyanira inzara bati dore wa munyabitimbo, mudufashe mutuvuganire”.

Umusaza witwa Rukwira Justin w’imyaka 80, ati “Uburwayi bwamfashe ndi umusore, natangiye kubona ibirenge birimo gutumba buhoro buhoro, nagiye njya kwa muganga mu bitaro bya Ruhengeri bakampa ibinini bakantera n’inshinge byanga gusubirayo. Iyi ni indwara iryana cyane cyane mu bihe by’imvura, hari ubwo ugira ngo intozi zirimo ku kurya ukishimagura, iyo byabyutse sinshobora kubona ibitotsi”.

Bamwe mu barebwa n'ubwo bushakashatsi barimo abayobozi b'ibigo nderabuzima
Bamwe mu barebwa n’ubwo bushakashatsi barimo abayobozi b’ibigo nderabuzima

Arongera ati “Akato ko turagakorerwa, unyura ku muntu ati dore ibyo bidido, ngo nkura imbere ibyo bidido, akato ko barakaduha pe”.

Ni ubushakashatsi u Rwanda ruzafatanyamo n’ibindi bigo bikomeye muri zimwe muri Kaminuza zo mu Bwongereza, zifite ubunararibonye mu bushakashatsi bw’indwara zinyuranye.

Ubwo bushakashatsi bukazagendera ku masezerano aherutse gusinyirwa mu nama ya CHOGM iherutse kubera mu Rwanda, ahari Umwami Charles w’u Bwongereza na Perezida Paul Kagame, aho ibihugu byasinye ayo masezerano birimo n’u Rwanda, byemeranya ko muri 2030 izo ndwara zibagiranye zirimo imidido, imbasa n’izindi zizaba zararanduwe burundu.

Imidido igiye gukorwaho ubushakashatsi, hagamijwe kurebwa n’impamvu iyo ndwara ikunze kwandurira mu butaka bwo mu Majyaruguru y’u Rwanda burimo amakoro, hanarebwa impamvu abantu bavukana ari benshi umwe akayirwara abandi ntibafate, hashakwa imiti ku barwaye n’uburyo ubuvuzi bwabo bwarushaho kwitabwaho, nk’uko bivugwa na Prof Leon Mutesa, umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ibihugu bitatu bigiye gufatanya n’u Rwanda mu bushakashatsi harimo u Bwongereza, Ethiopia na Sudan, aho ibyo bihugu bihagarariwe n’abashakashatsi 62, barimo Abanyarwanda 15.

Umuhango wo gutangiza ubwo bushakashatsi ku mugaragaro witabiriwe n'abantu bari mu byiciro binyuranye
Umuhango wo gutangiza ubwo bushakashatsi ku mugaragaro witabiriwe n’abantu bari mu byiciro binyuranye

Umukozi w’Akarere ka Musanze mu ishami rishinzwe ubuzima, Mukagaju Odette, yijeje abagiye gukora ubwo bushakashatsi ubufatanye n’akarere hagamijwe kubona ibisubizo birambye kuri iyo ndwara y’imidido, iboneka cyane muri ako Karere.

Muri 2017, mu Rwanda habaruwe abantu 6,429 barwaye imidido

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka