Mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi b’ubushita bw’inkende babiri - MINISANTE
Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE iratangaza ko kuva uburwayi ubushita bw’inkende (Monkeypox) bwakwaduka mu Bihugu by’abaturanyi, mu Rwanda habonetse gusa abantu babiri barwaye, umwe akaba akivurwa undi akaba yaravuwe agakira agasezererwa.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) Julien Mahoro Niyingabira, atangaza ko ku mipaka ya Rusizi na Rubavu, hamaze gushyirwa inzobere z’abaganga zishinzwe gupima no gusuzuma uko abinjira bahagaze, mu rwego rwo gukumira ko ubwo bwandu bwagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bwakwinjira mu Rwanda.
Umuvugizi wa MINISANTE avuga ko Abanyarwanda badakwiye gukuka umutima, kabone n’ubwo ingamba zo kwirinda zisaba ubushishozi, kugira ngo icyorezo kidakwirakwira.
Avuga ko ntawe ukwiye kwitiranya ingamba zari zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, kuko bitandura kimwe na n’ubushita bw’inkende (Monkeypox).
Mu kiganiro yahaye Kigali Today, Umuvugizi wa MINISANTE yavuze ko ibimenyetso by’ubushita bw’inkende birimo kuzana amasazi mu nsinsi z’amatwi hakaba hanabyimba, kugira umuriro, no kuba umuntu yacika intege, naho ibimenyetso bikabije bikaba kuzana utubyimba duto duto, duturika tukazana amazi.
Agaragaza ko ayo mazi aba ari yo arimo Virusi ishobora gukwirakwiza ubwo burwayi, ari nayo mpamvu abantu basabwa kugira isuku ihagije kugira ngo birinde kuyikwirakwiza.
Agira ati, "Kuyirinda ni ugukumira ko ayo matembabuzi y’uyirwaye yahura n’utayirwaye, ibyo bisaba kwirinda gukorakoranaho, kwirinda gusomana n’uyirwaye, no gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwayanduye".
Nta bwandu buri gukurikiranirwa ku bitaro bya Kabgayi
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi Dr. Muvunyi Jean, aramara impungenge abari batangiye kugira ubwoba bw’uko kuri ibyo bitaro ayobora, batangiye kwakira abarwayi n’ubushita bw’inkende (Monkeypox).
Dr. Muvunyi avuga ko hari abantu bari baketsweho ubwandu bw’ubushita bazanwa ku bitaro ahabugenewe, barakirwa barapimwa kandi barakurikiranwa ku bw’amahirwe ibisubizo byabo bigaragaza ko ari bazima barasezererwa barataha.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi avuga ko kuva icyo gihe, ntawundi murwayi urakekwaho ubwandu bw’ubushita bw’inkende, akaba amara impungenge abari batangiye kugira ubwoba ko ubwo bwandu, bwaba batangiye gukwirakwira mu Karere ka Muhanga n’utwo bihana imbibi.
Avuga ko kuvura iyi ndwara bisaba gukurikirana ubuzima bw’uwayanduye kuko ngo usibye abafite ubudahangarwa bukeya bw’umubiri wabo, abandi yagaragayeho bahabwa imiti bakavurirwa mu miryango yabo iyo bigaragara ko bashobora kubona aho baba mu kato.
Agira ati, "Ni indwara tuvura ibimenyetso yagaragaje, niba urwaye umutwe tuguha imiti, niba hari ibindi bimenyetso ufite nibyo tuvura si ngombwa ko uyirwaye avurirwa mu bitaro, kereka nk’abafite ubudahangarwa bukeya basanzwe barwaye nka diyabete, umuvuduko w’amaraso ukabije n’ubwandu bwa Virus ya Sida".
Dr. Muvunyi avuga ko impamvu Abanyarwanda bakwiye kwirinda ubwandu bw’ubushita bw’inkende, ari uko bwugarije ibihugu bituranyi n’u Rwanda kandi ko Abanyarwanda bakwiye gukurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) kugira ngo hatabaho icyuho cyatuma ubwo burwayi bwakwirakwira bukagera mu Rwanda.
Dr. Muvunyi avuga ko impamvu abantu bashobora kugira ubwoba, ari uko abantu bashobora kugira ibimenyetso bisa nk’iby’ubushita cyakora ngo ibyo bikaba bivuze ko uwakumva cyangwa akabona ukekwaho ibimenyetso, yakwihutira kugera kwa muganga ngo afashwe.
Mu gihe ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga, ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi buvuga ko nta barwayi b’ubushita bw’inkende bari gukurikiranwa, mu Karere ka Bugesera, ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyamata butangaza ko hamaze kugaragara abarwayi babiri b’iyi ndwara muri 13 bayiketsweho, bari kuvurirwa ku bitaro bya Nyamata na Ntarama.
MINISANTE isaba ko abagaragarwaho n’ibimebyetso by’ubushita bw’inkende (Monkeypox), bakwiye kutagerageza kwivurira mu miryango yabo, ahubwo bagomba kugana amavuriro abegereye kuko ivurwa igakira.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ishimwe ubwo ivurwa igakira