Mu Rwanda hagaragaye abandi babiri barwaye Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus mu bipimo 842 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 120 (muri aba 18 barakize, hakaba harimo 11 bakize mu masaha 24 ashize).

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abo bantu babiri byamenyekanye ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.

Iryo tangazo rivuga ko abo bagaragaweho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato, hakaba hakomeje ibikorwa byo gushakisha abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa ko umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka