Mu Rwanda hagaragaye abandi 7 barwaye Coronavirus, 49 bamaze gukira

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu 7 barwaye Coronavirus mu bipimo 983 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abagaragayeho Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 134 (muri aba 49 barakize, hakaba harimo 7 bakize mu masaha 24 ashize).

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abo bantu barindwi byamenyekanye ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.

Iryo tangazo rivuga ko abagaragaweho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato, hakaba hakomeje ibikorwa byo gushakisha abantu bose bahuye na we kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa ko umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka