Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 23, hakize 7

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 23 banduye COVID-19.

Abo barwayi 23 babonetse mu bipimo 4,330, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 1,752.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abo barwayi bashya 23 barimo 11 babonetse muri Kigali (bapimwe mu midugudu iri mu kato no mu duce twibasiwe kurusha ahandi), barindwi muri Rubavu na batanu muri Kirehe.

Abantu barindwi mu bari barwaye bakize kuri uyu wa Gatandatu, naho abamaze gukira bose hamwe baba 907, mu gihe abakirwaye ari 840.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni batanu.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka