Mu Rwanda habonetse abarwayi 17 bashya ba Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 23 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye abandi bantu 17 barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye ugera kuri mirongo itatu na batandatu (36).

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko muri abo barwayi bashya harimo abantu icyenda baje baturutse i Dubai, abantu batatu baje mu Rwanda baturutse muri Kenya, abantu babiri baje baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umuntu umwe waje aturutse muri Qatar, umuntu umwe waje aturutse mu Buhinde, n’umuntu umwe watahuweho ko yahuye n’undi wagaragaweho Coronavirus mu Rwanda.

Abo bagenzi bose binjiye mu Rwanda, batangiye gupimwa no gushyirwa mu kato hagati y’itariki ya 17 na 20 Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe, kandi barimo no koroherwa. Ngo hanashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abanyarwanda dukomezetwubahirize gahunda Leta yacuyashyizeho murwegorwokwirinda coronavirus. Kandi Reta idukorere ubuvujyizi nkabantu dutuye mumujyi wa,kigali tubamunzuz, ubukode? Kuko nitwazishyura tudakora, mudufashe

J,pierre yanditse ku itariki ya: 24-03-2020  →  Musubize

Ko mbona corona itubereye nabi?njye kubwanjye mbona hakwiye kurebwa ukuntu abantu Bose bavuye hanze y’u Rwanda bashyirwa muri Isolement hakifashishwa urwego rw’abinjira n’abasohoka kugirango Bose bamenyekane, ikindi kdi bakagombye no kutubwira ngo uyu murwayi yavuye my murenge runaka kugirango natwe niyo haha Hari ingendo ziringombwa tuzihagarike zokwerekeza aho uwo murwayi yaturutse. Duhumure Imana iradukunda

Desire yanditse ku itariki ya: 24-03-2020  →  Musubize

Imana ikomeze kuturengera, gusa hashakishwe nabari kumwe nabo, bitabweho pe. Abanyarwanda nitwubahiriza gahunda zashyizweho zo kwirinda birakemuka vuba.

Norbert yanditse ku itariki ya: 24-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka