Mu Rwanda habonetse abandi batatu banduye COVID-19, abamaze gukira ni 76

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Mata 2020, rigaragaza uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Rwanda, riragaragaza ko umubare w’abanduye icyo cyorezo umaze kugera ku bantu 147. Muri bo harimo batatu bashya babonetse mu bipimo 722 byafashwe mu masaha 24.

Iryo tangazo rivuga ko abakize bamaze kuba 76 (harimo barindwi bashya), naho abakirwaye bakaba ari 71.

Kugeza ubu mu Rwanda ntawe urapfa azize COVID-19 nk’uko iryo tangazo ribigaragaza.

Abarwaye bose baravurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Umurwayi umwe ari kongererwa umwuka mu rwego rwo kwirinda ko aremba.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwaho cyane cyane gukaraba intoki kenshi kandi bakaguma mu rugo.

MINISANTE kandi yibutsa abantu ko udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu ngo, ndetse n’iyo bahuye n’abandi benshi, nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuntu wese wanga gutanga amakuru arbana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo, aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka