Mu Rwanda habonetse abandi barwayi babiri ba Coronavirus

Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.

Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera ku bantu 104. Muri aba, bane bakaba bakize banasezererwa mu bitaro.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko abo barwayi babiri bagaragaye uyu munsi ari abatahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima kandi ivuga ko abo bagaragaweho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato, kandi hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye na bo, kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bose bavurirwa ahantu habugenewe, kandi bari koroherwa, abenshi muri bo bakaba nta bimenyetso bakigaragaza kandi ntawe urembye.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika, bakurikiza ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye, n’umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa ari wo 114 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yego biragoye ariko ndabona byafufasha kwirinda iki cyorezo cyugarije insi

Nzayisenga pascal yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Mwiriranwe amahoro? mubyukuri dushingiye kubarwayi bakomeje kuvoneka,reta y’ urwanda ikwiye gufata izibdi ngamba zikomeye cyane kurusha izimaze gufatwa.kugirango hataboneka nkabo turikumva muvindi bihugu.

NB: kubwage ndabona bafunga ibikorwa ibyo aribyo byose bihuza abaturage hakabanza hakamenyekana ko ntabandi barwayi bashya bahuye nababashije kuboneka. Hakifashishwa bake bazajya bajyana ibyo kurya mungo Kandi nabo banje kubapima. Ndetsa bagahabwa namahugurwa yuko bakwirinda batanga ibyo biribwa murakoze!

Nzayisenga pascal yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka