Mu Rwanda habonetse abandi barwayi babiri ba Coronavirus

Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 16 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.

Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri barindwi.

Babiri bashya bagaragayeho iyo virusi ni Umunyarwandakazi w’imyaka 32 washakanye n’Umunyarwanda na we wanduye uheruka mu birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar.

Uwa kabiri ni Umugabo w’Umudage w’imyaka 61 wageze mu Rwanda ku itariki ya 13 Werurwe 2020 aturutse mu Budage anyuze ku kibuga cy’indege cya Istanbul muri Turikiya kandi utari wagaragaje ibimenyetso. Yaje kugira inkorora maze agana kwa muganga ku itariki ya 15 Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abo barwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe. Hanabayeho igikorwa cyo gushakisha abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gusaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa ko udupfukamunwa tudatuma umuntu atandura Coronavirus, tukaba ari utwo gukoreshwa gusa n’abari kwita ku barwayi.

Igihe cy’ibyumweru bibiri cy’ifungwa ry’amashuri n’insengero na cyo ngo gishobora kongerwa bitewe n’uko icyorezo kigenda gifata intera.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye, n’umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa ari wo 114 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndasaba leta itegeke abacuruzi Bose bateganye amazi n’isabune kugirango umuntu ajye akaraba mbere yo guhaha kugira twirinde clono

Niyitegeka Pierre yanditse ku itariki ya: 19-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka