Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 09 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu batatu barwaye Coronavirus mu bipimo 720 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 113 (muri aba 7 barakize).

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko babiri muri abo batatu, baherutse kugirira ingendo mu bihugu byo mu karere, bahita bashyirwa mu kato bakigera mu Rwanda. Undi muntu umwe, ngo byamenyekanye ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka