Mu Rwanda habonetse abandi 3 barwaye Coronavirus, 84 bamaze gukira

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abantu 84 bamaze gukira COVID-19 naho abandi 69 bakaba bakirimo kuvurwa icyo cyorezo.

Abantu batatu ni bo bashya babonetse barwaye ku wa Gatatu tariki 22 Mata 2020 mu bipimo 1,038 byafashwe kuri uwo munsi, bituma abagaragayeho icyo cyorezo bose hamwe baba 153 harimo 84 bakize.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda ntawe urapfa azize icyo cyorezo nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima ribigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka