Mu Rwanda abasaga 2,200 bishwe n’indwara z’ubuhumekero mu mwaka umwe

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), buvuga ko Raporo yo mu mwaka wa 2016, yagaragaje ko muri uwo mwaka mu Rwanda habaruwe abasaga 2,200 bishwe n’indwara z’ubuhumekero.

Munyazikwiye Faustin, Umuyobozi mukuru wungirije wa REMA yigisha abaturage uko bagomba kurinda umwuka bahumeka
Munyazikwiye Faustin, Umuyobozi mukuru wungirije wa REMA yigisha abaturage uko bagomba kurinda umwuka bahumeka

Ni mu bukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije, bwakorewe mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera, aho REMA yakanguriye abaturage kubungabunga ibidukikije, birinda gutwika cyangwa gucana ibyahumanya umwuka bahumeka.

Muri ubwo bukangurambaga bwabaye ku itariki 28 Gicurasi 2019, Munyazikwiye Faustin, Umuyobozi mukuru wungirije wa REMA, yeretse abaturage ingaruka zikomeje guterwa no gucana ibyangiza umwuka bahumeka, agaragaza n’uburyo ingaruka bitera zikomeje kwambura ubuzima abantu benshi.

Yavuze ko ku isi, buri mwaka, indwara z’ubuhumekero zitwara ubuzima bw’abantu basaga miliyoni esheshatu n’igice, mu gihe mu Rwanda, Raporo y’umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), yo mu mwaka wa 2016, yagaragaje ko muri uwo mwaka abapfuye bazira guhumeka umwuka uhumanye basaga ibihumbi bibiri n’abantu magana abiri.

Agira ati “Impamvu tugaruka cyane kuri izo ndwara z’ubuhumekero, ni uko raporo n’ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko ku rwego rw’isi, abarenga miliyoni esheshatu n’igice ku mwaka, bapfa bazize izo ndwara z’ubuhumekero.

By’umwihariko ku Rwanda, ubushakashatsi Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima washyizwe hanze muri 2016, hapfuye abantu ibihumbi bibiri na magana abiri na cumi na barindwi, ni abapfuye muri uwo mwaka wakozwemo ubushakashatsi”.

Abaturage beretswe uburyo bagomba gusigasira ibiyaga, batera ibyatsi ku buso bungana na metero 50 ahakikije ibiyaga
Abaturage beretswe uburyo bagomba gusigasira ibiyaga, batera ibyatsi ku buso bungana na metero 50 ahakikije ibiyaga

Abenshi mu batuye muri ako gace, bagaragaje ko batari basobanukiwe neza uburyo bakwirinda guhumeka umwuka mubi no kwirinda ingaruka zo guhumanya ikirere.

Nubwo abo baturage bagaragaza ubumenyi buke mu gusigasira umwuka bahumeka, nyuma yo guhabwa inyigisho ku bubi bwo guhumeka umwuka mubi, abaturage bavuze ko hari isomo babikuyemo, ngo bajyaga bangiza umwuka bahumeka batabizi, ariko ngo hari icyo bagiye guhindura.

Munyakazi Alphonse ati “Bavuze umubare w’abantu bapfa kubera guhumeka umwuka mubi numva ubwoba buranyishe, najyaga mpinga narangiza ngatwika ibyatsi, nkabifata nkibisanzwe ariko barampuguye, sinzabisubira, ndabibwira n’abandi babicikeho”.

Nsanzimana Saveri ati “Turacana ku gasozi, ariko ntitwari tuzi ko iyo myuka y’imyotsi itera uburwayi, bamwe bajyaga mu bitaro bakabasangamo indwara z’ibihaha ariko ntibamenye uburyo bazanduye, ndababona abatwika amakara abandi bagatwika ibyatsi ku gasozi, ni akarusho kuba badusobanuriye ububi bwabyo”.

Mujyanama Alphonse nawe ati “Ziriya miliyoni z’abantu bapfa buri mwaka zinteye ubwoba, nta kongera kwangiza umwuka, nacanaga inkwi mu rugo umugore wanjye agahisha yarwaye, ariko ndabizezerera nshake biyogaze, ubu nibwo menye impamvu abayobozi bahoraga badukangurira gukoresha biyogaze”.

Muri uwo murenge wa Kagogo, abagore bavuga ko aribo benshi bibasirwa n’izo ndwara z’ubuhumekero kubebera guteka bifashishije inkwi.

Nyirangorore Devotha ati “Eh!, ngira ikibazo cyane iyo ndi gucana ngiye guteka, ugasanga umutwe urandya kubera imyotsi natsa umuriro, ubu ndwaye umutwe udakira, murampuguye ngiye gusezera ku nkwi nshake ibyo byuma by’abazungu”.

Nyirakanyana ati “Nabonaga impamvu mpora ndwaye nkayibura naho ni iriya myotsi, abantu bapfa ni benshi, binteye ubwoba nibwo mbimenye, usanga ndi gupfuneka umuriro ukaka umutwe undya nkumva ndazungereye. Mwadufasha mukadutera inkunga mukaduha ibyo byuma bihisha vuba”.

Munyazikwiye Faustin, yasabye abaturage kwirinda ingaruka zishobora gutuma umwuka bahumeka uhumana.

Ati “Dutandukane n’umuco wo gutwika imbagara ahubwo tuzifumbize tugendane n’iterambere, tuve kuri twa dutodowa, ducane umuriro w’amashanyarazi, ducane umuriro uturuka ku mirasire kandi tunatekeshe n’izo biogaz”.

Mu gufasha abaturage kwirinda ibicanwa bihumanya ikirere, REMA, ku bufatanye n’Akarere ka Burera, yamaze gutanga imirasire y’izuba mu miryango 60, no kuri uyu munsi w’ubukangurambaga, imiryango ijana ikaba yemerewe imirasire y’izuba.

Muri ubwo bukangurambaga kandi, abaturage bafatanyije n’ubuyobozi, bakora umuganda wo wo gutera imbingo ku nkengero z’ikiyaga cya Burera, mu kwirinda ko icyo kiyaga cyangiza imirima yabo mu gihe cy’imvura.

Uwambajemariya Florence,Umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko akarere kashyize imbaraga mu kubungabunga ibiyaga, isoko y’umuriro w’amashanyarazi acanira uturere tunyuranye tw’igihugu.

Ati “Dukomeje kubungabunga umutungo kamere dufite, cyane cyane amashanyarazi akomoka kuri ibi biyaga dufite(Burera na Ruhondo), binyuze m’Urugezi rugaburira iki kiyaga cya Burera tukabona urugomero rwa Ntaruka, n’ikiyaga cya Ruhondo, tukabona urugomero rwa Mukungwa.

Ubwo bukangurambaga bwatangijwe ku itariki 25 Gicurasi, bukazasozwa tariki 05 Kamena 2019, bufite insanganyamatsiko igira iti “Turwanye ihumana ry’umwuka duhumeka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka