Mu Rwanda abarwaye Hepatite B na C bari munsi ya 1%

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko n’ubwo indwara ya Hepatite B na C hari abo ikibasira, ariko imibare y’abayirwara yagabanutse kugera munsi ya 1%.

Minisitiri Ngamije avuga ko Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda yo kuvura no gusuzuma abaturage
Minisitiri Ngamije avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kuvura no gusuzuma abaturage

Indwara ya Hepatite iyo itaragera ku kigero cyo hejuru ishobora guhita ikira, bidasabye ko habaho no gufata imiti, kubera ko hari igihe umubiri ushobora guhangana nayo ugakuramo virusi yayo mu gihe cy’amezi atandatu ikaba yashyize mu muntu.

Gusa ariko iyo utivuje birushaho kugenda bikomera cyane, kuko iyi ndwara akenshi nta bimenyetso igira, ari naho biviramo umuntu kuremba, bishobora kumuviramo kwangirika kw’umwijima uzamo utuntu tumeze nk’utubuye, ndetse hakaza n’amazi munda, ku buryo bishobora no gutera kanseri y’umwijima.

Iyo bigeze aho umuntu bimuviramo kurwara kanseri, akenshi ntabwo ashobora kuvurwa ngo akire, uretse ko nta handi bimuganisha atari ku kubura ubuzima.

Inama yitabiriwe n'inzobere mu buzima
Inama yitabiriwe n’inzobere mu buzima

Dr. Janvier Serumondo ni umuganga akaba n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), avuga ko u Rwanda rudahagaze nabi ugereranyije n’indi myaka yatambutse, kuko hari aho bavuye naho bageze kandi hashimishije.

Ati “Mu myaka ya 2015 kugera 2017, nibwo twasaga nk’aho dutangiye kwinikiza, tuvuga duti reka dutangire gushyiramo imbaraga mu kuvura Hepatite, twari dufite imibare igera nko kuri 4% by’abafite uburwayi mu baturage bose. Ku ndwara ya Hepatite B bijya kungana no kuri Hepatite C, kuko usanga imibare yegeranye”.

Akomeza agira ati “Dukora ubukangurambaga, gupima abantu benshi icyarimwe, icyo gihe abapimwe baravurwaga bagakira, ubwo uwo akaba avuye mu mubare w’abanduye, gutyo gutyo, ikigero cy’abantu banduye kigenda kigabanuka. Uyu munsi turi munsi ya 1% by’abafite ubwandu, kuko kuri Hepatite C dufite 0.39%, kuri B ni 0.35%”.

Dr. Janvier Serumondo avuga ko indwara ya hepatite yagabanutse ikaba iri munsi ya 1%
Dr. Janvier Serumondo avuga ko indwara ya hepatite yagabanutse ikaba iri munsi ya 1%

Kuba abantu bakurikiranwa bakavurwa, bakanakira byatumye habaho kugabanuka cyane kw’abantu bapfa bazize indwara ya Hepatite, yaba ubwoko bwa B cyangwa C, bitewe n’imbaraga Leta y’u Rwanda yagiye ishyira muri gahunda zo guhangana n’iyo ndwara, kuko kugeza ubu buri wese ashobora kuyisuzumwa ndetse akanavurwa nta kiguzi atanze, mu gihe n’imiti ayibonera kuri mituweli.

Donatha Mukakalisa wo mu Karere ka Nyarugenge ni umwe mu bantu bagize ibyago byo kurwara Hepatite C inshuro ebyiri, ariko kandi anagira amahirwe yo kuyikira, avuga ko bwa mbere yagiye kwisuzumisha agasanga arwaye.
Ati “Iyo nagendaga numvaga nta mbaraga mfite kandi nkagira n’isereri, naragize n’ikibazo ukuboko ntabwo kwakoraga, n’amagufa yo mu kuboko andya cyane. RBC yatanze itangazo ryo gupima no gukingira Hepatite B na C, ngiye kwikingiza no kwipimisha nsanga nanduye Hepatite C, ngana ibitaro bya CHUK banshyira ku miti y’amezi atatu”.

Akomeza agira ati “Nafashe imiti ntangira kugenda nkira, na kwa kuboko sinamenye igihe kwakiriye, nyuma nakoresheje isuzuma nsanga Hepatite C yarakize, mara imyaka ibiri nongera mbona bya bimenyetso nanone, nibwo nagarutse kwa muganga, kujya kwipimisha nsanga n’ubundi mfite Hepatite C. Bansubije ku miti y’amezi atandatu, nyirangije nsubira gukora isuzuma nsanga nta kibazo mfite”.

Ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya Hepatite hafashwe ifoto y'urwibutso
Ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya Hepatite hafashwe ifoto y’urwibutso

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Hepatite ku wa 28 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko mu kuboza mu mwaka wa 2018 u Rwanda rwatangije gahunda yo kurwanya no kurandura Hepatite C nk’ubuvuzi rusange.

Yagize ati “Ni gahunda igamije gusuzuma byibuze 90% by’abaturage bujuje ibisabwa, ni ukuvuga abafite imyaka guhera kuri 15 kuzamura, no kuvura byibuze 80% by’abo imaze kugaragazaho. Kugeza ubu abagera kuri miliyoni 7 barasuzumwe, mu gihe abagera ku 60.000 bavuwe bagakira Hepatite C, naho abandi 7.000 baracyivuza mu buryo buhoraho indwara ya Hepatite B”.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Hepatite wari ufite insangayamatsiko igira iti “Dukomeze Ubufatanye, turandure indwara ya Hepatite”.

Amafoto: André Rugema

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye ndayirwaye hepatite b nakora ik kugirango nyikire ndasaba inyunganiz yanyu. Murakoze ubu nd kgl

Mugisha Steven yanditse ku itariki ya: 5-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka