Mu Rwanda abarwara igituntu bagabanutseho 7% muri 2020

Tariki ya 24 Werurwe ya buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi mu kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya indwara y’igituntu, Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kikavuga ko uwo munsi usanze mu Rwanda abarwara igituntu baragabanutseho 7% mu mwaka ushize.

Abarwara igituntu mu Rwanda baragabanutse
Abarwara igituntu mu Rwanda baragabanutse

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya igituntu muri RBC, Dr Byiringiro Vianney, yasobanuye uko U Rwanda ruhagaze mu mibare ku ndwara y’igituntu, aho avuga ko abayirwara bagabanutse nubwo hataramenyekana impamvu.

Agira ati “Urebye guhera muri Werurwe kugeza muri Kamena 2019, ukanareba kuva muri Werurwe kugera muri Kamena 2020, abarwayi b’igituntu baganutseho 7%. Icyakozwe n’uko abari barwaye bakomeje kubona imiti nk’uko bikwiye na serivisi zose z’ubuzima zikomeza gutangwa nkuko bisanzwe”.

Igituntu ni indwara yibasira imyanya y’ibuhumekero kimwe n’icyorezo cya covid19, icyakora Dr Byiringiro yavuze ko kuva covid19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 kugeza ubu abarwayi bagabanutse, ariko akavuga ko icyateye iryo gabanuka kitarakorerwa ubushakashatsi.

Mu mwaka wabanje wa 2018-2019 abarwayi b’igituntu bari 59 mu baturage 100,000. Ni ukuvuga ko ugerenanyije iyi myaka yombi abarwayi bagabanutse.

Dr Byiringiro ati “Imibare muri raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yerekana ko mu mwaka wa 2019-2020 abarwaye igituntu mu Rwanda bari 5,678”.

U Rwanda ruri mu bihuhu byiyemeje kurandura indwara y’igituntu mu ntego za SDGs. Kuri ubu hari gahunda yo gutanga imiti y’igintu ku bantu bafite ibyago byinshi byo kukirwara uhereye ku babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse n’abakomoka mu ngo zirimo abanduye iyo ndwara.

Insanganyamatsiko yahawe umunsi wo kurwanya igituntu w’uyu mwaka igira iti “Dukomeze imihigo twipimisha hakiri kare”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni hakorwe ubushakashasti bamenye impamvu y’iryo gabanuka ariko ndabona hari aho bazabona bihuriye n’ingamba Leta yafashe yo kugira isuku harimo no kwambara agapfukamunwa.

J Baptiste yanditse ku itariki ya: 28-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka