Mu Rwanda abantu benshi bongeye gukira COVID-19 mu munsi umwe

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2020, mu Rwanda abantu 134 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya 2.

Abo barwayi babiri bashya babonetse mu bipimo 1,935 bakaba barimo umwe wabonetse mu Mujyi wa Kigali, undi umwe aboneka i Karongi.

Mbere yaho ku wa Gatatu nabwo abantu 162 bari bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya 10.

Kugeza kuri uyu wa Kane mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,885 muri bo abamaze gukira ni 3,542 naho abakivurwa ni 1,314.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 29.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Baperereze barebe ko ntabandi Bantu baburiwe irengero buriya ababuze Bose murako gace niwe wabishe ikindi kandi umugore we nawe ntiyarakwiye kuba adafunze n’ubwo Wenda batahabwa igihano nkicyanyirikwica

Njyewe yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Dukomeze twitwarabika kukurwanya icyorezo cya covid19 tuzasubire mubuzima busazwe vuba

Aaron yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

dukomereze aho ndabona ikyorezo amaherezo kizatsinda gusa dukomeze dukaraba inoki namazi meza nisabune twambara nagapfuka munwa.

kalisa john yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Kbx nibyo kwishimirwa Kandi abayobozi bacu mbashimira ubwitanjye batugirira bita kubaturajye, reka natwe abaturajye dushyireho akacu tuyirwanya iyonyagwa
.

Hakizimana yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka