Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 172

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.

Abishwe na COVID-19 ku wa Gatatu ni abagabo babiri b’imyaka 50 na 61 y’amavuko i Kigali n’umwe w’imyaka 90 i Huye.

Bahise buzuza umubare w’abantu 128 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Gatatu mu Rwanda habonetse abantu bashya 172 banduye COVID-19, mu bari barwaye ntawakize.

Abo barwayi bashya 172 babonetse mu bipimo 2,173 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 88, Huye: 33, Rwamagana: 15, Gicumbi: 12, Musanze: 6, Rubavu: 4, Nyagatare: 3, Muhanga: 3, Nyamasheke: 3, Burera: 2, Rusizi: 1, Karongi: 1, Gakenke: 1.

Kugeza ku wa Gatatu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 10,122 muri bo abamaze gukira ni 6,974 naho abakivurwa ni 3,020.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Leta nishake uburyo abanduye Covid19 Bose bajya barwarira kwa muganga nkuko byari bimeze mbere kuko kurwarira mu ngo banduza nabandi baje kubasura, icyo gihe umurwayi akagira uruhare kubimutangwaho igihe ari mu bitaro(nk’ifunguro)

Bizimana yanditse ku itariki ya: 14-01-2021  →  Musubize

’O’Erega ni mudufashe Bayobozi bacu mudutegurire amasengesho yo kwiyiriza ubusa3j Imana twongere tuyiisabe Kudukiza iki cyorezo kuko rwo

se andi mabwiriza mushyiraho ntiyubahirizwa nagato kereka aho police iri honyine.

Mucyo claude yanditse ku itariki ya: 14-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka