Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 01 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu icyenda bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 136, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1400. Abagabo batatu b’imyaka 83, 79 na 61 bitabye Imana i Kigali, abarembye bakaba ari batandatu, nk’uko imibare ibigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse neza; Twishimira amakuru mutugezaho.Reka mvuge kuri Covid 19; rwose irahari ariko ikibabaje nuko hari uturere tumwe natumwe cyane cyane utwibyaro basa nabibereye k,umubumbe wabo; urugero njye ndi Nyamasheke uyumunsi ndabona abanduye ari abantu 16 ; ariko nabo nibake bitewe nimyitwarire ihari urugero rumwe muri nyinshi mbona n,abayobozi bo munzego z,ibanze bagiramo uruhare mugihe bagendeye mucyenewabo naruswa ni mubarigushyingirwa murikigihe ; rwose ibyo inama y,abaminisitiri yatanze ho umwanzuro abinyamasheke bo bifatiye uwabo mwanzuru babifashijwemo nabamwe munzego zibanze zibasyigikira kuko gusaba no gukwa bikorwa nka mbere ya korona kimwe nimyiyakirire nyuma yo gusezerana imbere y,Imana abantu aba ari nk,isoko gusa upfa kuba wavuganye na ba mudugudu . Ubwose reta nidahwitura abo munzego zibanze ngo twumve ikibazo cyatuziye kimwe tuzahora tufunga dufungura burigihe bitewe nabantu bacye baduteza akaga. Mwibuke YONA ishyano yakururiye abari barikumwe nawe munkuge.

Felicien yanditse ku itariki ya: 2-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka