Mu Rwanda abantu batanu bakize icyorezo cya Marburg

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abantu batanu bari baranduye Virusi ya Marburg bakize, abakirimo kuvurwa ni 21, kuri uyu wa Kane ntawapfuye azize icyo cyorezo.

Abamaze gupfa bazize icyo cyorezo ni cumi n’umwe, naho abantu 1009 basuzumwe iyo ndwara.

Tariki 27 Nzeri 2024 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara na virusi ya Marburg.

Iyi virusi ngo ntiyandurira mu mwuka, ahubwo yandura binyuze mu gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’umuntu uyirwaye nk’ibyuya, amacandwe n’ibindi biva mu mubiri w’umuntu uyirwaye.

Mu bimenyetso biranga uburwayi bwa Marburg harimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

Mu rwego rwo kuyikumira no kuyirinda, abantu baragirwa inama yo kurangwa n’isuku bakaraba intoki, birinda no kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso.

Abaganga n’abakora kwa muganga bagirwa inama yo kwitwararika, kuko mu gihe bikomerekeje n’ibikoresho byakoreshejwe ku barwaye iyo ndwara na byo bibanduza. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryongeraho ko n’umuntu wishwe n’iyi ndwara aba ashobora kwanduza uwamukoraho wese adakoresheje ibikoresho bimurinda mu buryo bwabugenewe.

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukururi turusheho kwirinda kanda dusenge cyane,ndetse nshishikariza abanyeshuri kwirinda cyane,imiryango yabuze abayo nikomere tuzababona kumunsi wumuzuko nabakirwaye mwihangane nimuhagarike umutima muribuze gukira

Kwizera yanditse ku itariki ya: 5-10-2024  →  Musubize

nibareke abanyeshuri batahe maze turebekobyagabanyuka kuko abarimu baba sanga kwishuri nabo baba nduza

mukata kevine yanditse ku itariki ya: 4-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka