Mu Rwanda abantu bagiye kujya bipima Covid-19 hifashishijwe amacandwe

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko u Rwanda rurimo kwiga uburyo bwo gufata amacandwe cyangwa ibiva mu mazuru, bikifashishwa mu gupima Covid-19 mu rwego rwo kunganira uburyo busanzweho bwo guseseka agakaramu (agakoni) mu mazuru cyangwa mu muhogo.

Umuyobozi Mukuru RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye Kigali Today ko abazakoresha ubwo buryo ari bo bazajya bipima Covid-19.

Gupima Covid-19 byatangiye gukorwa hifashishijwe gufata ibipimo bitanga ibisubizo bicukumbuye bizwi nka Polymerase Chain Reaction (PCR), hagashira iminsi cyangwa amasaha menshi kugira ngo bibashe kugaragaza niba umuntu yaranduye cyangwa ataranduye Covid-19.

Dr Nsanzimana avuga ko uburyo bwo gufata ibipimo bya Covid-19 burimo kugenda buhindagurika byihuse kuko ubu bigeze aho gufata ibipimo bitanga ibisubizo mu gihe kitarenze iminota 15, bizwi nka Rapid Diagnostic Tests (RDTs).

Ubu buryo bwombi hari ababunenga ko bubangamye kandi buhenze cyane, kuko ikiguzi cya PCR ari amadolari ya Amerika 50 cyangwa Amanyarwanda ibihumbi 50, gupima RDTs na byo bikaba bitwara Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

Umuyobozi Mukuru wa RBC avuga ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abakora ibikoresho bipima COVID-19 bizahabwa abantu mu minsi ya vuba (atavuze igihe), bakazajya bamenya uko bahagaze mu gihe cyihuse kandi bitabahenze.

Dr Nsanzimana yagize ati “Turimo gusuzuma uburyo bwo kwipima Covid bwazanwa mu Rwanda kunganira ubusanzwe. Mu burimo gukorerwaho isuzuma hari n’ubukoresha amacandwe n’ubufata ibipimo mu mazuru”.

Ikinyamakuru ‘Proceedings of the National Academy of Sciences “ cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyakoze ubushakashatsi bugaragaza ko icyo gipimo cyitwa Low-cost Electrochemical Advanced Diagnostic (LEAD) gitanga ibisubizo nyuma y’iminota itandatu n’amasegonda 30, kigatwara idolari 1.5 cyangwa Amafaranga y’u Rwanda atarenze 1,500.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hagati aho ikomeje gahunda yo gupima Covid-19 hakoreshejwe uburyo busanzwe, aho kuri uyu wa Kabiri hafatwa ibipimo bibarirwa hagati y’ibihumbi umunani n’icumi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iri koranabuhanga nirize ryu ngaanire abaturage kumenya uko bahagaze,usibye ko hari inyangabirama zigikerensa iki cyorezo,nibyigishwe imbangukiragutabara byihuse zidufashe kumenya uko duhagaze,duhashe kuremba.

Nkurunziza Cyrille yanditse ku itariki ya: 13-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka