Mu Rwanda abantu 101 babasanzemo Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 29 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya ijana n’umwe ba COVID-19.

Abo barwayi ijana n’umwe babonetse mu bipimo 2,498 byafashwe kuri uyu wa mbere, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 1,001.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abo barwayi bashya 101 barimo abagaragaye i Kigali makumyabiri na babiri(22), i Rusizi batatu(3), i Rubavu habonetse barindwi(2), i Kayonza umwe(1), i Kirehe umwe(1), hakaba n’abandi 72 babonetse mu itsinda ry’imfungwa zari zikiri muri kasho muri Ngoma bahuye n’abanduriye i Rusumo.

Mu bari barwaye ntawakize, abamaze gukira bose hamwe bakomeje kuba 443, naho abakirwaye ni 556.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni babiri.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwirinda biruta kwifuza

muyizere diedon yanditse ku itariki ya: 1-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka