Mu Rwanda abandi bantu babiri bishwe na Marburg

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abantu babiri mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, bishwe n’icyorezo cya Marburg, buzuza umubare w’abantu umunani bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko abamaze kumenyekana banduye ari 26 harimo n’abapfuye, abari kuvurwa ni 18.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abanyarwanda kudakurwa umutima n’iki cyorezo ariko ibibutsa gushyira mu bikorwa ingamba zo kugira isuku no kwirinda gukoranaho.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa Abanyarwanda bose ko uwakwibonaho ibimenyetso birimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka, yakwihutira kujya kwa muganga.

Marburg ifite ubukana bwo kwica uyirwaye ku rugero rubarirwa hagati ya 25% na 90% bitewe n’uburyo uwo muntu yihutishijwe kugera kwa muganga, agahabwa imiti itandukanye, kuko nta muti wihariye iyi virusi irabonerwa.

Mu buryo yandura, hari ugukora ku matembabuzi y’uyirwaye. Ntabwo yandurira mu mwuka, uwafashwe akaba atangira ababara umutwe, ahinda umuriro, acibwamo kandi aruka.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko buri mugoroba bagiye kujya batangaza aho bageze bahangana na Marburg kugeza ubu bataramenya aho yaturutse n’igihe umuntu wa mbere mu Rwanda yaba yarayanduriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko habaho kwirinda no kurinda Abandi kugirango ubuzima bwabenshi bugire umutekano
Kandi tuzayitsinda

Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 1-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka