Mu Rwanda abandi 6 bakize #COVID19, abamaze gukira bose baba 203

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya batanu ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 297.

Abo bantu batanu babonetse mu bipimo 1744 byafashwe uyu munsi, ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa bikaba ari 51,118 ari na byo byabonetsemo abarwayi 297.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abantu batandatu mu bari barwaye COVID-19 bakize kuri uyu wa Mbere, abamaze gukira bose hamwe bakaba ari 203.

Abakirwaye COVID-19 mu Rwanda ni 94, kugeza kuri uyu wa Mbere icyo cyorezo kikaba nta muntu kirahitana mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo turashima uburyo abayobozi bakomeza kudushyiriraho ingamba zo kwirinda covid-19 ari nako amasomo akomeza guca kuri radio ark hari abana basanzwe bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kandi nabo bigaga bafite n’abalimu babo nabo hashakwa uburyo bakomeza gukurikiranwa bahabwa amahugurwa kimwe n’abandi bakifashisha abarimu babo basanzwe bazi ururimi rw’amarenga. Murakoze

Nshimiyimana pacifique yanditse ku itariki ya: 19-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka