Mu Rwanda abandi 11 bakize COVID-19, abakirwaye ni 135

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abandi bantu 11 bagaragayeho icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 1,197 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Gicurasi 2020.

Byatumye umubare w’abamaze kugaragaraho icyo cyorezo mu Rwanda ugera ku bantu 255, muri bo 120 bakaba bamaze gukira harimo abantu 11 bakize uyu munsi, naho abakirwaye ni 135.

Itangazo rya MInisiteri y’Ubuzima rigaragaza ko hamaze gufatwa ibipimo 33,303.

MINISANTE ivuga ko imibare mishya y’abandura ifitanye isano n’ubwiyongere bw’imibare y’abanduye COVID-19 mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.

Abarwayi bose ngo barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo baroroherwa, nk’uko iri tangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza ya leta, hitabwaho cyane cyane gukaraba kenshi kandi bakaguma mu ngo.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse n’iyo bahuye n’abandi benshi nko mu nsisiro n’ahatuye imiryango myinshi.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka